skol
fortebet

Kigali mu myiteguro yo kwakira Perezida Nyusi

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, kuri uyu wa Kane aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu mu Ukwakira 2016.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwari urwa kabiri agiriye muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo kuko yaherukagayo mu 2004.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yaganiriye na mugenzi we Nyusi wa Mozambique ku ngingo zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi, haba mu bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi, (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, kuri uyu wa Kane aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu mu Ukwakira 2016.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwari urwa kabiri agiriye muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo kuko yaherukagayo mu 2004.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yaganiriye na mugenzi we Nyusi wa Mozambique ku ngingo zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi, haba mu bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi, ubuhinzi na serivisi.

Ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye mu gutanga ubufasha ku Banyarwanda baba muri icyo gihugu hagendewe ku byangombwa byabo, mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku bijyanye n’ubwikorezi, abakuru b’ibihugu byombi barebeye hamwe uko indege ya RwandAir yatangira ingendo ziva i Kigali zerekeza i Maputo.

Impande zombi kandi zumvikanye ko Minisitiri w’Ubuhinzi wa Mozambique azasura mugenzi we w’u Rwanda mu rwego rwo guhanahana ubunararibonye ibi bihugu bifite mu nzego zinyuranye no kurebera hamwe uko habaho ubuhahirane, ibicuruzwa bikajyanwa ku masoko y’ibi bihugu byombi.

Mu bijyanye no gukomeza gutsura umubano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yavuze ko hashyizweho itsinda rizakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe n’impande zombi.

Perezida Nyusi yahawe ikaze mu rwa Gasabo

Igihe cyatangaje ko mu rwego rwo kwitegura kwakira Perezida Nyusi, ibendera ry’icyo gihugu ryazamuwe ku mihanda ya Kigali, uturutse ku Kibuga cy’Indege ukagera kuri Kigali Convention Centre no mu mujyi rwagati.

Arasura igice cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, nyuma aze kwakirwa ku meza na mugenzi we w’u Rwanda mu muhango nawo uba ku mugoroba w’uyu munsi.

Ku wa Gatanu, uyu Mukuru w’Igihugu azerekeza mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba aho azasura umupaka wa La Corniche utandukanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mupaka watashywe na Perezida Kagame hamwe n’umuherwe w’umunyamerika Howard G Buffet mu 2017.

Ugizwe n’inyubako zijyanye n’igihe kuko zirimo ibikenerwa byose ku muntu ugeze ku mupaka harimo, serivisi z’abinjira n’abasohoka, ibiro by’imisoro, serivisi z’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, ibiro by’ivunjisha, banki, inzu zo guhahiramo n’aho gufatira amafunguro, ku bafite imodoka bakazajya babona n’umwanya uhagije zigenewe.

Ni inyubako zuzuye zitwaye akayabo ka miliyoni icyenda z’amadolari ya Amerika yatanzwe n’umuherwe Howard G Buffet mu Ukuboza 2014.

Hagati aho, Komisiyo yashyizweho mu 2016 ihuriweho n’ibihugu byombi iri mu biganiro bigamije kunoza umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Mu 2017 nibwo u Rwanda na Mozambique byasinye amasezerano y’imikoranire mu nzego za Politiki n’ububanyi n’amahanga, ubuhinzi, uburobyi n’ibijyanye n’ubworozi, ubukerarugendo, umutungo kamere ndetse n’umuco.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye abitabiriye inama y’iyi komisiyo ku mpande z’ibihugu byombi ko ‘u Rwanda na Mozambique bifite ubushobozi tugomba kurebera hamwe uko bwabyazwa umusaruro’.

Perezida Nyusi azava mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga ruhite rwakira Perezida w’u Bushinwa, Xi Jingping uzaba ari i Kigali wa 22 na 23 Nyakanga nyuma yaho rwakire Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ku wa 23 na 24 Nyakanga 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa