skol
fortebet

Kiliziya gatolika isanga igihe cyari kigeze ngo u Rwanda rubuze abakozi gusengera mu biro

Yanditswe: Friday 14, Apr 2017

Sponsored Ad

Kiliziya Gatolika mu Rwanda isanga igihe cyari kigeze ngo Leta y’ u Rwanda ishyireho amabwiriza abuza abakozi gusengera mu biro bitewe n’ uko bishobora guteza umwuka mubi mu bakozi biturutse kukuba badahuje imyemerere.
Musenyeri Philippe Rukamba, Umuyobozi w’ inama nkuru y’ abesipikopi gatolika mu Rwanda akaba n’ umuvugizi wa Kiliziya gatolika mu Rwanda yabitangarije Ikinyamakuru Umuryango kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata. Ni mu gihe tariki 11 Mata 2017, aribwo Leta y’ U Rwanda yahagaritse (...)

Sponsored Ad

Kiliziya Gatolika mu Rwanda isanga igihe cyari kigeze ngo Leta y’ u Rwanda ishyireho amabwiriza abuza abakozi gusengera mu biro bitewe n’ uko bishobora guteza umwuka mubi mu bakozi biturutse kukuba badahuje imyemerere.

Musenyeri Philippe Rukamba, Umuyobozi w’ inama nkuru y’ abesipikopi gatolika mu Rwanda akaba n’ umuvugizi wa Kiliziya gatolika mu Rwanda yabitangarije Ikinyamakuru Umuryango kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata. Ni mu gihe tariki 11 Mata 2017, aribwo Leta y’ U Rwanda yahagaritse ibikorwa by’ amasengesho ivuga ko abakozi ba Leta bakoreraga mu nyubako za Leta.

Ikiganiro Musenyeri Rukamba (MR) yagiranye n’ Umuryango (U)

U: Mwaramutse?
MR: Mwaramutse?

U: Mu minsi ishize Leta y’ u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo ribuza abakozi ba Leta gusengera mu biro. Ririya tangazo mwararimenye?

M R: Sinari mbizi ariko ntibintangaje.

U : Mubyakiriye mute?

M R: Ahenshi ku Isi ntibasengera mu biro igihe cy’ akazi, kuko haba hari imitekerereze mwinshi, haba hari ukwemera kudahuye, ku buryo bishobora gutera rwaserera hagati y’ abantu. Kuri njyewe ntacyo bitwaye ntibibuza ushaka gusenga, gusenga. Ntabwo ari ngombwa ko abantu basengera mu biro igihe cy’ akazi. Ushobora gusenga mbere cyangwa nyuma. Niba ari ibintu rero bishobora gutuma abantu batumvikana cyangwa bavuga nabi cyangwa bagaya iby’ abandi ikiza ni ukubyihorera.

U: Ku bwanyu nka Kiliziya gatolika mubona kiriya cyemezo cyari gikwiye?

U: Ntacyo bitwaye n’ ahandi biraba. Urabona mu biro haba hari amadini menshi bishobora rero gutera rwaserera cyangwa ugasanga abantu bavugana nabi, cyangwa batukana kubera imyemerere badahuza. Njyewe numva iby’ ukwemera iyo bitangiye kujyamo amahane n’ ubwumvikane buke kubera ko umwe yakoze ikintu kidashimisha abandi, Leta yashyiraho itegeko rituma icyo kintu kitabaho.

U: Kuba ayo mabwiriza atari ariho hari icyo byari bitwaye?

MR : Yeeee!!! Ntacyo byicaga ubwabyo, uretse ko nziko hari abantu batabyemera, nziko hari abantu gusengera mu biro bibuza amahoro. Abantu baaseenga bafite idini rimwe ibyo nta kibazo, ariko rero muri iki gihe usanga abantu bafite amadini menshi, amatorero menshi, bashobora no kubyumvikanaho umwe akajya asenga uyu munsi undi ejo, ariko kugira ngo bigere aho bibajena abantu (bibabuza umudendezo) ikiza ni ukubyihorera.

U: Ni ubuhe butumwa mwaha Abanyarwanda by’ umwihariko abakirisitu gatolika ku birebana n’ iryo tangazo?

MR: Ni ukubaha imyemerere ya buri muntu. Mu kintu nk’ icyo gihuriweho n’ abantu benshi twemera imyemerere ya buri muntu, tukubaha imyemerere ya buri muntu, iyo utabigize bitera rwaserera nyinshi. Ahantu abantu bahurira bafite ibitekerezo, imyemerere, idahuye ningombwa kubaha imyizerere ya buri muntu. Ikintu kiranga ubukiristu ni uko uba wubaha abandi!

U: Nyir’ icyubahiro Musenyeri murahuza mute kuba mugaragaza ko iri bwiriza ryari ngombwa no kuba muvuga ko kuba ritari rihari ntacyo byari bitwaye?

MR: Biba ngombwa gushyiraho iri bwiriza iyo abantu batangiye kumva y’ uko bibabuza amahoro. Mu bihe nk’ ibi ng’ ibi byacu ni cyo kigaragara, erega hari amadini n’ amatorero menshi, bishobora kubuza abantu amahoro, iyo bibuza abantu amahoro rero ikiza ni uko hajyaho itegeko ribuza abantu ko igihe cy’ akazi badasengera mu biro.

U: Turabashimiye,!

MR: Yeee Mwirirwe!

Kanda hano usome itangazo ribuza abakozi ba Leta gukorera ibikorwa by’ amasengesho mu nyubako za Leta bari mu kazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa