skol
fortebet

NEC ngo yiteguye kuburana n’ umukandida wasohotse ku rupapuro rw’ itora amazina ye yanditse nabi

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora mu Rwanda yatangaje ko izaburana niramuka irezwe mu nkiko n’ umukandida depite wigega Nsengiyumva Janvier wagaragaye ku rupapuro rw’ itora amazina ye yanditse nabi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 3 Nzeli nibwo abanyarwanda bazindukiye mu matora rusange y’ abadepite ku rupapuro rw’ itora abanyarwanda batoreyeho rukaba rwari rwanditseho Nsengimana Janvier aho kuba Nsengiyumva Janvier.

Perezida wa Komisiyo y’ igihugu y’ amatora Prof Kalisa Mbanda yavuze ko icyabeho ari ukwibesha kwakorewe mu icapiro komisiyo y’ amatora ifata nk’ agakosa gatoya.

Yagize ati “Iyo case twayimenye, aho tuyimenye twabwiye abakozi bacu bakajya babirwa abaje gutora bose, uretse ko Nsengimana na Nsengiyumva byenda gusa. Hariho ifoto y’ umukandida n’ ikimenyetso. Nyirubwite yabimenye mu gitondo ariko ntiyahita abitubwira twaje kubimenya.”

Umunyamakuru wa RBA yabajije NEC niba uyu mukandida yaratanze amazina nabi cyangwa niba ariko ikosa ryakorewe mu icapiro , Prof Mbanda avuga ko ari ikosa ryavuye mu icapiro.

Yagize ati “Ikosa ryavuye muri imprimerie ariko n’ abacu bagomba kubireba usibye ko Nsengimana na Nsengiyumva yumva byegeranye ku buryo byacitse abantu bagomba kubireba.”

Yongeho ati “Twaruburana aramutse atanze ikirego”

Nsengiyumva Janvier yabwiye itangazamakuru ko ategereje ko hatangazwa ibyavuye mu matora kugira ngo amenye icyo akora.


Ifoto ya Nsengiyumva Janvier ubwo yiyamamazaga mu murenge wa Rusatira, mu karere ka Huye

Ati “Nibatangaza ko Nsengiyumva Janvier yatsinze amatora yabonye ya 5% araba ari ukwibeshya kwabayeho ariko umukandida yari njyewe. Ariko ntibatangaza Nsengimana Janvier araba ari undi mukandida utari njyewe kuko abantu bashobora gusa, n’ ibirango batubwiye ko bakira icy’ uwagitanze mbere”

Perezida Komisiyo y’ amatora yavuze ko muri rusange amatora yagenze neza ndetse ko nka saa tatu z’ ijoro NEC iratangaza icyerecyezo cy’ ivuye mu matora.

Ibitekerezo

  • Uyu mukandida yabirenganiyemo.
    Iri si ikosa rito na mba NEC nisabe imbabazi, kuko biragaragara ko bafite uburangare mu nazi.
    Barimajina bakandika ibintu nta ho babisoma, kdi barashyikirijwe inyandiko zuzuye.
    Ibi nge nabifata nka carelessness mu kazi.
    Amabwiriza n’amategeko ntibyakurikijwe.
    Kdi Janvier afite ijambo rwose, dusabye inzego zibishinzwe kumuha uruvugiro.
    Nadatorwa nibura azishyurwe amafranga yose yakoresheje muri iyi nkubiri.
    Ibyo bizabazwe NEC muri rusange.
    Ngewe ndarukase.
    Amafranga igihugu cyatanze ni menshi, abandi bayaririye ubusa baduha abacandida tutigeze twumva.
    Ibi rwose byiganwe ubushishozi bwimbitse.
    Gusa mbabajwe n’iyi mikorere.

    Ubuse kko NEC iratinyuka itangazeko Nsengiyumva Jenvier yagize amajwi runaka kandi ntaho aya mazina yagaragaye mucyumba cy’itora cg baratangaza Nsengimana Jenvier cyn ko ariwe wagaragaye cg amatora azasubirwamo cyn ko amakosa atari ay’umukandida?

    Uyu mugabo afite uburenganzira bwo kurega NRC ndetse namatora agaseswa. Mu bucamanza iyo wibeshyeho nakitso, Akadomo byose biba bipfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa