skol
fortebet

Komisiyo z’amatora zirigira hamwe uko imvururu nyuma y’amatora zakumirwa

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

I Kigali hateraniye inama y’iminsi 2 ihuje aba Perezida ba za komisiyo z’amatora baturutse mu bihugu bya Afrika. Abateraniye muri iyi nama bakaba baganira ku ruhare rw’izi komisiyo mu gutuma ibihugu bya afrika bitabamo imvururu biturutse ku byavuye mu matora.
Uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa bya kwamamaza mu matora na nyuma yayo narwo rurimo kuganirwaho muri iyi nama; hararebwa uko rwakwigishwa kugira ngo ibikorwa bibi bikunze gukurikira amatora muri Afrika byirindwe bihereye mu rubyiruko (...)

Sponsored Ad

I Kigali hateraniye inama y’iminsi 2 ihuje aba Perezida ba za komisiyo z’amatora baturutse mu bihugu bya Afrika. Abateraniye muri iyi nama bakaba baganira ku ruhare rw’izi komisiyo mu gutuma ibihugu bya afrika bitabamo imvururu biturutse ku byavuye mu matora.

Uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa bya kwamamaza mu matora na nyuma yayo narwo rurimo kuganirwaho muri iyi nama; hararebwa uko rwakwigishwa kugira ngo ibikorwa bibi bikunze gukurikira amatora muri Afrika byirindwe bihereye mu rubyiruko kuko ari narwo rubigiramo uruhare runini.

Iyi nama kandi yitabiriwe umuryango wa Afrika yunze ubumwe washimye aho u Rwanda rugeze mu gutegura amatora cyane ko izi komisiyo zigomba kuba zigenga nubwo inama igaragaza ko ahenshi muri Afrika komisiyo zireba inyungu za leta.

RBA

Ibitekerezo

  • Ikibazo gitera izo mvururu nicyo mukwiye kwigaho. Kandi murakizi neza kuko nimwe mugiteza. None ngo muri kwiga uko invururu zahagarara? Guta igihe gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa