skol
fortebet

Ku nshuro ya 3 u Rwanda rwatorewe kuyobora Akanama k’ubuyobozi ka ITU

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ugushyingo 2018, mu nama mpuzamahanga ya ITU iteraniye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, U Rwanda rwatorewe indi manda y’imyaka ine mu kanama k’ibibugu biyobora Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho (ITU), izatangira mu 2019 ikarangira mu 2023.

Sponsored Ad

U Rwanda rwatowe bwa mbere mu 2010 muri manda y’imyaka ine, iza kongerwa mu 2014. Inama yabereye amatora yahaye u Rwanda manda ya 3 mu kanama ka yatangiye ku wa 29 Ukwakira ikazasozwa ku wa 16 Ugushyingo 2018.

ITU ni urwego rw’umuryango w’abibumbye ruharanira ko Isi igera ku iterambere n’isakazwa ry’itumanaho ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwabashije kugumana umwanya warwo mu bihugu 13 bihagarariye Afurika ibarwa nk’agace ka D, iyo myanya ikaba yahatanirwaga n’ibihugu 19. Ibindi bihugu byo mu karere biri muri aka kanama ni Uganda na Kenya.

Inama y’ubuyobozi ya ITU iba igizwe n’ibihugu 46, bigira uruhare mu kunoza imikorere y’umuryango no gushyiraho gahunda zagutse zigenga iterambere ry’itumanaho ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo yatangazaga icyifuzo cy’u Rwanda cyo kongera gutorwa muri aka kanama, muri Nyakanga uyu mwaka, Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi unaruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye i Genève, Dr François Xavier Ngarambe, yavuze ko imwe mu nkingi z’iterambere ry’u Rwanda ari ikoranabuhanga.

Yagize ati “Nahamya ko biciye mu miyoborere ya Perezida Kagame, uri mu bayobora Komisiyo y’Umurongo mugari, u Rwanda ruzongera imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga hagamijwe iterambere hirya no hino ku Isi by’umwihariko muri Afurika, binyuze muri gahunda ya Smart Africa n’inama ngarukamwaka za Transform Africa.”

Iyi nama u Rwanda rwatorewe kwinjiramo niyo iyobora ITU, igashyiraho gahunda zayo ndetse ikanagenzura ko zihuye n’ihindagurika ry’itumanaho mu Isi ya none.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa