skol
fortebet

‘Kuba Umunyarwanda asuhuza undi munyarwanda mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa biteye isoni’ Dr Vuningoma

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2018

Sponsored Ad

Gusuhuzanya no kuganira mu ndimi z’ amahanga hari Abanyarwanda basigaye babifata nk’ ubusirimu cyangwa ikimenyetso cy’ uko basomye gusa Umuyobozi w’ inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco Dr James Vuningoma we asanga ari urukozasoni kuba Umunyarwanda yasuhuza mugenzi mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa.
Yabitangarije mu kiganiro ku Nteko cyo kuri Radio 10 cyatambutse kuri uyu wa 4 Gashyantare 2018. Dr Vuningoma avuga ko kumenya indimi z’ amahanga bifitiye akamaro Abanyarwanda kuko bazihahisha gusa (...)

Sponsored Ad

Gusuhuzanya no kuganira mu ndimi z’ amahanga hari Abanyarwanda basigaye babifata nk’ ubusirimu cyangwa ikimenyetso cy’ uko basomye gusa Umuyobozi w’ inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco Dr James Vuningoma we asanga ari urukozasoni kuba Umunyarwanda yasuhuza mugenzi mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa.

Yabitangarije mu kiganiro ku Nteko cyo kuri Radio 10 cyatambutse kuri uyu wa 4 Gashyantare 2018. Dr Vuningoma avuga ko kumenya indimi z’ amahanga bifitiye akamaro Abanyarwanda kuko bazihahisha gusa akagaragaza ko izo ndimi zidakwiye kumira Ikinyarwanda kuko ari ‘Indangamunyarwanda’.

Yagize ati “Twubahe Ikinyarwanda tukirengere ariko tunubahe izindi ndimi z’ amahanga kuko nizo ndimi duhahiramo”

Umunyamakuru yagaragarije Dr Vuningoma ko hari ibiro byo mu Rwanda bikorwamo n’ Abanyarwanda Umunyarwanda ajyamo agiye kwaka serivisi yavuga Ikinyarwanda bikaba byamwimisha serivi agiye ashaka, Dr Vuningoma amusubiza ko ibyo bintu bibaho.

Ati Ibyo turabizi ahubwo si mu mabiro gusa, mu mabanki biriya byapa byamamaza, ibyo bintu byose biriho ariko ni ubugingo bwacu. Ubwo se umuntu uza akakuramutsa mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa uri Umunyarwanda nawe ari Umunyarwanda ibyo si urukozasoni? …Ni uburenganzira bwe yego ariko ni ukurangara”

Mu minsi ishize Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita k’ Uburezi n’ Umuco ryashyize UNESCO Ikinyarwanda mu ndimi esheshatu mu ndimi zishobora gucika burundu mu gihe nta gikoze mu maguru mashya.

Dr Vuningoma asanga kuba Ikinyarwanda cyarashyizwe mu ndimi zenda gupfa atari igikuba cyacitse ahubwo ari ikimenyetso cy’ Abanyarwanda bakwiye kutarangara, avuga ko Ikinyarwanda kirimo gutera imbere kuko hari uburyo bwo kucyandika, kandi hakaba haranakozwe Inkoranyamagambo zacyo. Ngo Ikinyarwanda gifite amagambo menshi ahubwo abantu bakwiye kwirinda imvugo ivuga ngo Ikinyarwanda kirakennye bagashaka amagambo aboneye yo kuvuga no gukoresha kuko ahari.

Raporo ya UNESCO yo mu mwaka ushize wa 2017 yashyize Ikinyarwanda ku mwanya wa 86 mu ndimi zivugwa n’ abantu benshi mu Isi. Iyi raporo yatangaje ko Ikinyarwanda kivugwa n’ abaturage 9,306,800.

Ibitekerezo

  • Yes,Yes.Barasuhuzanya ngo "How are you",cyangwa How do you do?" Ibi babyita Acculturation.Kumva ko kuvuga indimi z’amahanga uba uri "civilized" kurusha abandi.Hari benshi babuza abana babo kuvuga Ikinyarwanda.Ndetse hari benshi banga kuvuga ikinyarwanda kugirango bereke abandi ko "basomye",nukuvuga "bize".Birababaje.Jye nk’umukristu,ndibutsa abantu ko isi yigeze kuba igihugu kimwe kivuga "ururimi rumwe"?Soma Intangiriro 11:1.Mu myaka mike iri imbere,isi izaba nshya (2 Petero 3:13).Imana nimara kurimbura abantu banga kuyumvira (Imigani 2:21,22),igakuraho n’ubutegetsi bwa kimuntu (Daniel 2:44),isi izaba Paradizo ari igihugu kimwe kiyoborwa na YESU (Ibyahishuwe 11:15).Ibibazo byose biveho,harimo urupfu,indwara n’ubusaza (Ibyahishuwe 21:4).Isi yose izaba ivuga Ururimi rumwe gusa.Niba ushaka kuzaba mu isi izaba Paradizo,biharanire.Reka kwibera mu byisi gusa,ushake imana.Kora kugirango ubeho,ariko ushake imana cyane.Abantu bapfuye bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).

    Nibyo pe biteye isoni nkanjye ejo bundi nagiriye ikibazo muri magerwa bansaba kwandika ibaruwa mu cyongereza mbabajije ati ese nyanditse mu kinyarwanda hari ikibazo? Bansubijr Ko ikinyarwanda kitemewe,ibaze nawe umunyarwanda akubwiye Ko ikinyarwanda kitemewe mu Rwanda
    Erega a birabura nta bwenge tugira tujye tubyemera

    Biteye iso ni impamo! Kuba uri umunyarwanda uvugana n’umunyarwanda yzi ikinyarwanda mwarangize mukaganira mu rundi rurimi rw’amahanga!! Byari bikwiye kudutera isoni ni ipfunwe! Nyamara dufite abandi bifuza kuba abanyarwanda ariko twambaye ikirezi ntituzi ko cyera. Twisubireho

    Hahahaha, Icyo mbakundira burimuntu areba ikimuha umugati wigihe kirekire, Ngaho nimukureho kwinga mundimi zamahanga mubisubize mukinyarwanda, nonese kumenya ururimi ko ari ukuruvuga tuzarumenya dute tutaruvuze? Nonese nintimenyereza kuvuga urwo rurimi ndikumwe namugenzi wanjye nzarumenya? ikibazo nukuvuga izo ndimi zamahanga uri mubantu uzi ko batazizi, ayo mavugurura mukora musigasira akazi mwahawe niyo atuma ibintu byose bidatera imbere.

    njye mba muri Paris ni umujyi munini urimo indimi
    nyinshi ariki mubyukuri ntibirambaho ngo mpure numunyarwanda tuvuge igifaransa niyo ashatse kukimvugisha musubiza mukinyarwanda, nyabune nimureke dukude ururimi rwacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa