skol
fortebet

‘Kurekura Kizito Mihigo na Victoire Ingabire ni intambwe nziza u Rwanda rwateye’ Green Party

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

Ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda Democratic Green Party of Rwanda DGPR riherutse gutsindira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko ryishimiye imbabazi Perezida Kagame yahaye imfungwa 2140 zirimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire UMUHOZA, rivuga ko hakwiye gukomeza gukoreshwa ubushishozi no kuzindi mfungwa za politiki.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ iri shyaka Dr Frank Habineza yatangarije UMURYANGO ko imbabazi zahawe Kizito Mihigo na Ingabire Victoire ari intambwe nziza.

Yagize ati “Twasohoye itangazo kuri Twitter yacu dushimira Perezida wa Repubulika ku mbabazi yatanze kuri Madame Victoire Ingabire na Kizito Mihigo turagaragaza ko ari intambwe nziza u Rwanda rwateye ituganisha aheza, twabyishimiye nk’ ishyaka ry’ abarwanashyaka bose babyishimiye”

Dr Frank Habineza yavuze ko u Rwanda rukwiriye gukomeza ubushishozi no kuzindi mfungwa za politiki zirimo na Deogratias Mushayidi ufungiye ibyaha birimo n’ icyiterabwoba.

Ati “Nk’ uko hakoreshejwe ubushishozi hakomeze hakoreshwe ubushishozi no kuzindi mfungwa za politiki zirimo na Deo Mushayidi babe babona izo mbabazi”

Ishyaka DGPR mu butabera ubwo ryiyamamazaga uyu mwaka n’ uwawubanjirije bari basabye ko imfungwa za politiki zihabwa amahirwe yo kongera kuburanishwa. Iri shyaka kandi risaba ko abagororwa bakatiwe imyaka iri munsi y’ itanu n’ abageze mu zabukuru bajya barekurwa bagakora imirimo ifitiye igihugu akamaro aho gukomeza gufungwa.

Umuhanzi Kizito Mihigo n’ umunyapolitiki Ingabire Victoire UMUHOZA basohotse muri gereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018.

Mushayidi yahamijwe ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, gukoresha inyandiko mpimbano, no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho nta mahirwe yo kujurira asigaranye uretse kuba yahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika igihe azisabye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa