Kuri iki cyumweru Perezida Kagame arakirwa kuri radio na televiziyo by’ igihugu
Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru saa cyenda tariki 25 Kamena Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame arakirwa kuri radio abaturage bagire umwanya wo kubaza ibi bibazo.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Asiimwe Arthur abinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Asiimwe yavuze ko Perezida Kagame azakirwa muri studio aho azasubiza ibibazo bitandukanye by’abanyamakuru ndetse abakoresha urubuga rwa Twitter na bo bakazashobora kumubaza ibibazo bakoresheje hashtag (...)
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru saa cyenda tariki 25 Kamena Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame arakirwa kuri radio abaturage bagire umwanya wo kubaza ibi bibazo.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Asiimwe Arthur abinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Asiimwe yavuze ko Perezida Kagame azakirwa muri studio aho azasubiza ibibazo bitandukanye by’abanyamakuru ndetse abakoresha urubuga rwa Twitter na bo bakazashobora kumubaza ibibazo bakoresheje hashtag #RBAHostsKagame, naho abandi bakazashyirirwaho umurongo wa telefoni bagashobora kuganira n’Umukuru w’Igihugu.
Tomorrow Sunday 3pm, @rbarwanda proud to host President @PaulKagame in an intrw. Send questions using #RBAHostsKagame ..lines will be open
— Arthur Asiimwe (@aasiimwe) June 24, 2017
Umuyobozi wa RBA kandi avuga ko iki kiganiro kizanyura ku rubuga rwa YouTube ngo n’abari mu mahanga kure bagikurikirane.
Ni nshuro ya mbere Perezida Kagame agiye gutanga ikiganiro imbonankubone kuri radiya na televiziyo by’ igihugu. Mu myaka yashize yigeze gutanga ikiganiro kuri radio contact FM.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *