skol
fortebet

“Kurwanya ruswa n’ akarengane ni uguhera ku mafi manini” Murekezi

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yiyemeje kurwanya ruswa n’ akarengane ahereye ku bakomeye bamaze kumenyerwa nk’ “Ibifi binini”.
Ibi Anastase Murekezi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017, ubwo yaherezwaga ububasha n’ uwo asimbuye ku mwanya w’ Umuvunyi mukuru Aloysia Cyanzayire.
Murekezi yavuze ko abaryi ba ruswa bato umuntu ashobora kubacyaha bakumva, agaragaza ko kurwanya ruswa mu bakomeye ariho hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi kuko ari nabo barya ruswa nyinshi.
Yagize ati (...)

Yagize ati "Amafi yose aba mu mazi ndetse ugiye kuroba burya kuroba ifi nini biroroha kuko ihita ijya mu rushundura, ndetse akenshi udufi tw’utwana tuba tukiri duto hari n’ubwo uducyaha ukatureka tukabanza tugakura, nibyo rero kurwanya ruswa n’akarengane ni uguhera ku mafi manini, ni ikintu cyumvikana, kuko amafi manini niyo ashobora guteza ibibazo byisnhi cyane kuko no kubyerekeye kurya ruswa, amafi manini niyo yarya ruswa itubutse cyane kurusha amafi matoya."

Yakomeje agira ati "Gusa ntibivuga y’uko kurwanya ruswa bigomba guhagarara ku mafi manini ahubwo kurwanya ruswa bigomba gukorwa ku bantu bose, ku nzego zose kandi bikatureba twese Abanyarwanda. Abantu bose bagomba kumenya ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, imbere y’amategeko twese turareshya."

Uyu muhigo wa Murekezi uje nyuma y’umunsi umwe arahirirye imbere y’Umukuru w’Igihugu, aho muri uwo muhango wahuriranye no gutangiza umwaka w’Ubucamanza, Perezida Kagame akavuga ko we agiye ku rwanya ruswa yahera ku bakomeye.

Cyanzayire Aloysia usimbuwe kuri uwo mwanya yasabye Murekezi gukomeza gahunda yatangiye yo gushishikariza abaturage gutunga agatoki ahari ruswa kuko bikiri hasi.
Yagize ati "Iki ni ikibazo kigihari kuko inyigo zagiye zikorwa zagaragaje ko Abanyarwanda bataritabira gutanga amakuru ku kigero gishimishije kuko ngira ngo raporo iherutse y’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, yagaragaje ko tukiri kuri 15%. Ni hasi rero birasaba ibikorwa byinshi by’ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bumve ko ari inshingano zabo mu kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ruswa.”
Ubwo yatangazaga Guverinoma nshya ku wa 30 Kanama 2017 nibwo Perezida Kagame hatangajwe ko Murekezi Anastase wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma icyuye igihe, agizwe Umuvunyi Mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa