skol
fortebet

Kuwa Gatandatu P.Kagame azatanga Impeta y’Ishimwe ku bantu icyenda

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

Itangazo rigenewe abanyamakuru ry’ibiro bishinzwe gutanga amakuru ya Guverinoma y’u Rwanda riravuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azatanga Impeta y’Ishimwe yiswe “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, akaba ari ku nshuro ya mbere.
Uyu muhango ugenwa n’Iteka rya Perezida wa Republika ku by’impeta z’ishimwe ukaba uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, aho Perezida Paul Kagame azaha “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, abantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga (...)

Sponsored Ad

Itangazo rigenewe abanyamakuru ry’ibiro bishinzwe gutanga amakuru ya Guverinoma y’u Rwanda riravuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azatanga Impeta y’Ishimwe yiswe “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, akaba ari ku nshuro ya mbere.

Uyu muhango ugenwa n’Iteka rya Perezida wa Republika ku by’impeta z’ishimwe ukaba uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, aho Perezida Paul Kagame azaha “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, abantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yavuze kuri uyu muhango mu magambo ye yagize ati “Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura ubucuti hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’amahanga cyangwa se ibikorwa byabo bikaba byarahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga”.

Uyu muhango wo gutanga iyi mpeta ukaba ugengwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imiterere, imitangire n’imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe.
Uretse “Igihango”, izindi mpeta z’ishimwe ni iy’icyubahiro yitwa “Agaciro”, iy’umurimo yitwa “Indashyikirwa”; iy’umuco yitwa “Indangamirwa” hamwe n’iy’ubwitange yitwa “Indengabaganizi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa