skol
fortebet

Kwibohora 24: Twibukiranye amatariki y’ ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi ukomeye ku banyarwanda kuko aribwo bizihiza umunsi wo kwibohora ibihe bibi byatangiye ubwo abazungu bageraga mu Rwanda mu mwaka w’ 1884 kugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ihagaritswe tariki 4 Nyakanga 1994, kuri iyi nshuro abanyarwanda bizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mukuru wo kwibohora, UMURYANGO ugiye kubibutsa amatariki y’ ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Sponsored Ad

Tariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi, APR, zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika jenoside yakorewe abatutsi.

Mu mwaka wa 1990

Tariki ya 1 Ukwakira: Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.
APR, ishami rya gisirikare rya FPR, ku ikubitiro ryari riyobowe na Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru rugamba. Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda.

Yababwiye ko akazi kabo kagomba ubwitange, yagize ati “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye ... kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo.”

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Mu bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi, Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe Nyabwishongwezi nk’uko amakuru yatangajwe icyo gihe yabyemeje, yarashwe tariki ya 2 Ukwakira 1990. Abari bamuri hafi bavuga ko ijambo rya nyuma yavuze rigira riti “Aduyi amenipiga”(ugenekereje bivuga ngo “umwanzi arandashe).

Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, kuwa 20 Ukwakira 1990, Perezida Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda uru rugamba.

Tariki ya 4 Ukwakira: Ingabo z’Abafaransa 300 zageze mu Rwanda mu butumwa bwo kurinda Abafaransa bari mu gihugu ndetse icyo gihe nibwo batayo ya 9 y’ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Nyagatare.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira kuwa 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yavuze ko Inkontanyi zateye Umujyi wa Kigali. Yahise ifunga Abatutsi basaga ibihumbi 10, n’abandi banyapolitiki benshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Tariki ya 5 Ukwakira: Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaire baje gutera ingabo mu bitugu ingabo za Habyarimana.

Tariki ya 6 ni ya 7: Batayo ya 4 y’ingabo za RPA yafashe Gabiro.

Tariki ya 8 Ukwakira: Nyuma y’isibaniro n’Inkotanyi i Kagitumba, ingabo za FAR (Force d’ Armé Rwandaise) zishe Abahima 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Tariki ya 11 kugera kuri 13 Ukwakira: Mu Rwanda hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari Komini Kibilira ku Gisenyi, aho byiswe igerageza rya jenoside.

Tariki ya 23 Ukwakira: I Ryabega habereye urupfu rwa bamwe mu basirikare bakomeye mu Nkotanyi barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana,baguye mu mutego wa FAR.

Tariki ya 1 Ugushyingo: Hatangiye intambara yo mu ishyamba, ndetse ku itariki ya 3, Inkotanyi zifata umuhanda ujya Gatuna.

Tariki ya 13 Ugushyingo: Perezida Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.

Mu mwaka wa 1991

Tariki ya 3 Mutarama: APR-Inkontanyi yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za FAR.

Tariki ya 7 Mutarama: Abanyarwanda benshi bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyitso by’Inkontanyi.

Tariki 23 Mutarama: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhengeri zifungura imfungwa;
Kuri iyi tariki kandi habayeho guhagarika intambara, hashyirwaho GOM (Umutwe w’indorerezi w’abasirikari wari uhuje Inkotanyi na FAR).

Mu mpera za Mutarama kugera mu ntangiriro za Werurwe, hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya Magana atanu n’igihumbi.

Tariki ya 16 Nzeri: Habayeho imishyikirano ya Leta y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi ibera mu cyahoze ari Zayire (RDC) ahitwa Nsele-Gbadolite.

Mu mwaka wa 1992

Muri Werurwe, hashinzwe ishyaka rya CDR, icyo gihe hishwe Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

Muri Gicurasi: Igitero gikomeye cya RPA cyafashe zimwe muri komini, bituma abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Muri Kanama: Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.

Mu Gushyingo: Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Abisiniya (Ethiopia) banyujijwe mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu mwaka wa 1993

Tariki ya 8 Gashyantare: RPA yigaruriye igice kinini cy’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo n’ubuyobozi bwari buriho.

Tariki ya 8 Werurwe: Hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Tariki ya 7 Mata: Guverinoma ya Habyarimana yakiriye iyo raporo, ihakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.

Kanama: Hatangiye Radio RTLM yacishagaho ibiganiro bibiba urwango rukomeye mu Bahutu, aho bigishwaga ko Umututsi aho ava akagera ari umwanzi.

Tariki ya 4 Kanama: RPA na Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, guverinoma yari iriho yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

Tariki ya 28 Ukuboza: Batayo ya gatatu y’ingabo za RPA (abasirikare 600) yageze i Kigali muri CND, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.

Mu mwaka wa 1994

Tariki ya 6 Mata: Indege yari itwaye Perezida Habyarimana yarashwe saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’) ubwo yagarukaga i Kigali ivuye I Dar-es-Salaam muri Tanzania.

Yarashwe ubwo yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Habyarimana apfana na Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi, kuko yari yasabye mugenzi we ko yamufasha akihutisha urugendo (indege ya Ntaryamira ngo yari ishaje) agasubira I Burundi bwangu.

Tariki ya 7 Mata: Minisitiri w’Intebe muri Leta ya Habyarimana, Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga barishwe. Hishwe kandi n’abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.

Iki gihe Jenoside yahise ishyirwa mu bikorwa mu bice bya Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

Tariki ya 8 Mata: Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Tariki ya 14 Mata: U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza tariki ya 20 uwa nyuma yari amaze kuva mu Rwanda.

Tariki ya 18 Mata: RPA yashenye inyubako yakoreragamo radiyo RTLM yashinjwaga kwirakwiza umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.

Tariki ya 19 Mata: Perezida w’inzibacyuho Sindikubwabo Theodore wasimbuye Perezida Habyarimana, yatanze imbwirwaruhame I Butare aho avuka ashishikariza abaturage guhaguruka bakica Abatutsi; bidatinze, umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise atangira guhigwa bukware ndetse akicwa.

Tariki ya 21 Mata: Inkotanyi zabohoye Perefegitura ya Byumba.

Tariki ya 21 na 22 Mata: Akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu mwanzuro wako wa 1912, kategetse ingabo zayo kuva mu Rwanda hagasigara 270.

Tariki ya 30 Mata: RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzaniya.

Tariki ya 16 Gicurasi: RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Tariki ya 22 Gicurasi: RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali
n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

Tariki ya 29 Gicurasi: RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.

Tariki ya 2 Kamena: RPA yabohoye Kabgayi, ikiza abahigwaga bari baraturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bahahungiye kuko bari bizeye ko Imana yaho bajyaga birahira yari kubarengera.

Tariki ya 13 Kamena: RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, gusa muri icyo gihe, iyi guverinoma yari yamaze kwerekeza ku Gisenyi tariki ya 10 Kamena.

Tariki ya 21 Kamena: Mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire muri gahunda yiswe “Operation Turquoise”.

Tariki ya 28: I Genève mu Busuwisi , Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo gukorerwa Jenoside y’Abatutsi.

Tariki ya 4 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3 uko kwezi. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zayire.

Tariki ya 14 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.

Tariki ya 17 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.

Tariki ya 19 Nyakanga: Hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ngayo amwe mu mateka n’ ibikorwa bitandukanye by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda.

N’ubwo uru rugamba rwatangiriye i Kagitumba, hari n’ibindi bice by’igihugu Inkotanyi zagiye zishyiramo ibirindiro kugirango zitegure urugamba neza, ari nabyo byabagejeje ku ntsinzi nyayo. Hamwe muri ho ni ku Murindi wa Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Iyi nkuru yakozwe na Igihe hifashishijwe imbuga za interineti zitandukanye zanditse kuri aya mateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa