skol
fortebet

Kwibuka 23 : RMC irasaba ibitangazamakuru kudaha urwabo abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe: Friday 07, Apr 2017

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda n’ Isi yose kuri uyu wa 7 Mata 2017, batangiye urugendo rw’ iminsi irindwi mu rwego rwo kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi, n’ urugendo rw’ iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, urwego rw’ itangazamakuru rwigenzura RMC rurasaba ibitangazamakuru by’ umwihariko ibikorera kuri murandasi kudaha urwaho abakwirakwiza ibitekerezo ya jenoside.
Ibi bitangajwe mu gihe byagaragaye ku muri ibi bihe hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya (...)

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda n’ Isi yose kuri uyu wa 7 Mata 2017, batangiye urugendo rw’ iminsi irindwi mu rwego rwo kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi, n’ urugendo rw’ iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, urwego rw’ itangazamakuru rwigenzura RMC rurasaba ibitangazamakuru by’ umwihariko ibikorera kuri murandasi kudaha urwaho abakwirakwiza ibitekerezo ya jenoside.

Ibi bitangajwe mu gihe byagaragaye ku muri ibi bihe hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bashaka gukwirakwiza bene ibyo bitekerezo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara RMC yagize ati "Rwanda Media Commission nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi, iributsa abanyamakuru bose hamwe n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru kuzirikana inshingano zabo no gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside".

Rwanda Media Commission ishingiye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 ariyo “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho"; inashingiye kandi ku biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014;

Rwanda Media Commission irasaba by’umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet) kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru byatangaje hirindwa imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Rwanda Media Commission izakomeza guharanira ko itangazamakuru mu Rwanda rikora mu buryo bwubahirije amahame y’umwuga hirindwa ko itangazamakuru ryagirwa umuyoboro wo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Rwanda Media Commission iboneyeho n’umwanya wo gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko imiryango y’abari abanyamakuru.

"Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa