skol
fortebet

Kwibuka25: Ubuhamya bwa Ngutete warokokeye ku Ibambiro ahiciwe abagore n’abana gusa

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki ya 26/05/2019 mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi ahitwa ku Ibambiro habereye umuhango wo kwibuka abagore n’abana bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Igihugu.

Sponsored Ad

Aha ku Ibambiro hafite amateka yihariye kuko hiciwe abagore n’abana gusa bagera kuri 400 ndetse n’umusaza umwe interahamwe zishe zivuga ko ziri gutsirika amaraso y’abana n’abakecuru zarimo zicira aho ku Ibambiro ngo atazazisama.

Ngutete Justine, bitaga Teteri mu bwana bwe, yatanze ubuhamya bw’ukuntu we yabashije kurokokera aho bigoye nyuma y’uko mama we interahamwe zari zimaze kumumwicira mu maso bakamuta mu cyobo.

Ngutete wari ufite imyaka 14 ubwo jenoside yakorewe abatutsi yabaga, mu nzira zose yanyuzemo yaje kwisanga we na mama we, hamwe n’abandi bagore n’abana benshi ku Ibambiro nyuma y’aho interahamwe zizengurutse hose zibeshya ko abagore n’abana bari kujya ku Ibambiro bakazabarindira umutekano, ko haje ihumure, abari bihishe ahandi bose baje ku Ibambiro bizeye kurokoka.

Avuga ko bahabaye mu buzima bubi cyane, nyuma interahamwe zikaza kubica urw’agashinyaguro bamwe zibaroha mu cyobo bakiri bazima.

Ngutete yavuze ko umunsi babisheho, yari agifite ikizere ko ashobora kurokoka we na mama we ariko amaze kubona mama we bamwishe bamunaze mu cyobo nibwo yafashe icyemezo ariruka interahamwe zimwirukaho ariko arazisiga.

Yakomeje kwihishahisha nyuma aza kumenya ko Inkotanyi zageze ahitwa I Nyamiyaga, mu birometero 7 uvuye I Kibilizi, agenda yihishahisha agerayo aba arokotse atyo.

Ngutete yarokokanye na mukuru we umwe, ababyeyi be bose na basaza be batanu bose baricwa. Yabashije kwakira ibyamubayeho, ubu arubatse afite umuryango yitaho n’akazi azindukiramo afatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ku Ibambiro hari inyubako abakoloni batunganyirizagamo impu mbere yo kuzitwara iwabo, abakuru bavuga ko wasangaga habamye impu nyinshi ariko kuhita ku Ibambiro.

Iyo nyubako niyo interahamwe zahurijemo abagore, abana n’abakecuru mbere y’uko zibica. Ubu ni urusengero rwa ADEPR. Imiryango y’abahiciwe ku ihora isaba ko haba urwibutso rwihariye hakajya hibukirwa abagore n’abana bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 94.

Abagore n’abana biciwe hano ku Ibambiro, jenoside irangiye babavanye mu cyobo interahamwe zari zarabatayemo bashyingurwa mu cyubahiro ariko hafi mu kirometero kimwe n’igice uvuye ku Ibambiro aho biciwe.

Forongo Janvier uhagarariye imiryango ifite ababyeyi n’abana biciwe ku Ibambiro yasabye ko urusengero rwa ADEPR rwo ku Ibambiro rwagirwa urwibutso rwa Jenoside kuko rufite amateka akomeye ya Jenoside adakwiye kwibagirana.

Hon. Mukabalisa Donathile, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, wari Umushyitsi Mukuru, yavuze ko ibiganiro n’inzego bireba byatangiye kandi hari aho bigeze ngo ku Ibambiro hubakwe urwibutso rwihariye rw’abagore n’abana bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umva ubuhamya bwa Ngutete

Amafoto y’abayobozi n’abaturage bari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka











Ibitekerezo

  • Kwica umuntu Imana yaremye mu ishusho yayo,ni ubucucu bubi.Ni nkaho uba wishe Imana yamuremye. Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

    biriya bivume byishe abana bizahora ar ibivume mw isi naho bihunahuna mu mashyamba ya congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa