Kigali

Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Rulindo abaturage bati “Tugukomeyeho” [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 July 2017 Yasuwe: 776

Umukandida wa FPR inkontanyi, kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga yiyamamarije mu Karere ka Rulindo mu ntara y’ amajyaruguru abaturage bati “tugukomeye tuzagutora 100%”.

Ni igikorwa gikomeje cyo kwiyamamaza kw’ abakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Aba bakandida uko ari batatu bazengeruka mu turere n’ intara bitandukanye bageza ku baturage imigabo n’ imigambi babahishiye.

Umuturage w’ I Rulindo wafashe ijambo yashimye aho igihugu kigeze mu iterambere avuga ko kibikesha Paul Kagame.

Uyu muturage yakomoje ku burezi kuri bose, ubuhinzi n’ ubworozi gahunda ya He for She aho u Rwanda ruyoboye ibihugu byose byo ku isi muri iyi gahunda yo gushyigikira ihame ry’ uburinganire hagati y’ abagabo n’ abagore. avuga ko ibi byose bihagaze neza kubera Paul Kagame. Yongeraho ko intara y’ amajyaruguru izamutora ijana ku ijana.

Kagame yunze mu ry’ abaturage bavuga ko gutora Kagame ari ukwiteganyiriza ashimangira ko ibyiza biri imbere.

Yagize ati “Mwahoze mu bivuga ko ibyiza biri imbere. Niho biri koko.”

Umukandida Kagame akaba n’ umuyobozi wa FPR INKONTANYI yavuze ko yatojwe kurinda ibyagezeho no kuburizamo uwagezerageza kubisenya.

Ati “Ibikorwaremezo, amashuri, imihanda, …. Tubyubakire hamwe twese tubirindire hamwe twese. FPR twatojwe kubaka, ntabwo twatojwe gusenya ahubwo twatojwe kurwanya abasenya”

Uyu mukandida yavugaga ijambo yakwitsa abaturage bati “tugukomeyeho”.

Kagame yakomoje ku mvugo y’ abaturage bamwijeje ko bazamutora 100% avuga ko icyo 100% bivuze.

Ati “100% mu matora yo mu kwa munani bivuze 100% no mu bikorwa”

Yongeraho ati “Ubwo rero birumvikana ko niteguye gufatanya namwe, icyizere hagati yanjye namwe ni 100%”

Nyuma yo kwiyamamariza mu murenge wa Bushoki mu kibuga cya Gasiza, uyu mukandida arakomereza iki gikorwa I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

AMAFOTO




Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abayobozi bahombeje Leta miliyoni 538 ku myaka ine

Perezida PSC Francos Habiyakare Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’...
18 October 2017 Yasuwe: 784 0

Ikibazo cya viza ku banyafurika bagenda mu bihugu bya Afurika kiracyari...

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iratangaza ko kuva u Rwanda rwakuraho Viza...
17 October 2017 Yasuwe: 295 0

Dr GAHAKWA Daphrose yavuze ko nta wamurega agasuzuguro kuko atitabye...

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Gahakwa...
14 October 2017 Yasuwe: 5918 2

Adeline Rwigara arashaka umwunganizi wunganiye Ingabire Victoire

Ku nshuro ya Gatatu abaregwa bose :Diane Shima Rwigara,Adeline Rwigara na...
12 October 2017 Yasuwe: 6181 0

“Dushake umwanya wo kuganira ku burere bw’abana” J. Kagame

Jeannette Kagame umufasha wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye...
11 October 2017 Yasuwe: 840 0

MINALOC yabeshyuje amakuru avuga ko Meya Mupenzi yeguye agatabwa muri...

Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017 yatangaje...
11 October 2017 Yasuwe: 4106 2