skol
fortebet

Ladislas NGENDAHIMANA yasimbuye Egide RUGAMBA ku buyobozi bwa RALGA (Yavuguruwe)

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali RALGA ryabonye Umuyobozi mushya Ladislas Ngendahimana wasimbuye Egide RUGAMBA ku mwanya w’Umunyamabanga Rusange ( SG) w’iri shyirahamwe.
Ladislas Ngendahimana yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya Ralga ubwo hanabaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali wabaye taliki kuva tariki 28 kugeza ku ya 30 Werurwe 2018.
Ladislas Ngendahimana amaze igihe kitari gito akuriye itumanaho ndetse ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali RALGA ryabonye Umuyobozi mushya Ladislas Ngendahimana wasimbuye Egide RUGAMBA ku mwanya w’Umunyamabanga Rusange ( SG) w’iri shyirahamwe.

Ladislas Ngendahimana yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya Ralga ubwo hanabaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali wabaye taliki kuva tariki 28 kugeza ku ya 30 Werurwe 2018.

Ladislas Ngendahimana amaze igihe kitari gito akuriye itumanaho ndetse ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Akaba inararibonye muri Politiki ariko by’umwihariko akaba azi neza inzego z’ibanze n’ imikorere yazo.

Imikorere ya Egide Rugamba wayoboraga RALGA uherutse kwandika asezera ntiyavugwagaho rumwe cyane cyane mu itangwa ry’akazi mu nzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali.

Iyi mikorere itishimirwaga n’abamukuriye ikaba ari nayo ntandaro yaba yatumye Egide Rugamba we ubwe afata icyemezo agasezera ku kazi.

Ibitekerezo

  • Congs to Ladi.Arashoboye rwose kandi yicisha bugufi.

    Noneho bihumiye kumirari,Uturere se nitwo tutabamo abarya ruswa?Njye mbona hakwiye kubaho ikigo cy’igihugu gitanga ibizamini by’Akazi(Nk’uko hari ikigo cy’ibizamini bya Leta).Ibitari ibyo itangwa ry’akazi munzego z’ibanze riteye impugenge.

    Hahahah! Ubwo c Ladislas w’umwiyemezi barabona ari we uzabishobora? bahungiye ubwayi mu kigunda ahubwo? Gusa system ndayizeye nawe nakomeza ubwiyemezi bwe ntarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa