skol
fortebet

Leta ihangayikishijwe n’abacukuzi bagiye kuzagira igihugu ubutayu

Yanditswe: Sunday 28, May 2017

Sponsored Ad

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ikibazo cy’ abacukuzi b’ amabuye y’ agaciro, umucanga n’ amabuye basiga badasubiranyije ibirombe, ikigo cy’igihugu kita ku bidukikije REMA kivuga ko iki kibazo ari ikibazo gihangayikishije.
Umuyobozi wa REMA Eng. Collethe Ruhamya yabwiye abanyamakuru ko kuba abacukura amabuye n’ umucanga byo kubakisha amazu kimwe n’ abakora ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro basiga badasubiranyije ibirombe ari ikibazo gikomeye kandi kigira ingaruka ku bidukikije. (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ikibazo cy’ abacukuzi b’ amabuye y’ agaciro, umucanga n’ amabuye basiga badasubiranyije ibirombe, ikigo cy’igihugu kita ku bidukikije REMA kivuga ko iki kibazo ari ikibazo gihangayikishije.

Umuyobozi wa REMA Eng. Collethe Ruhamya yabwiye abanyamakuru ko kuba abacukura amabuye n’ umucanga byo kubakisha amazu kimwe n’ abakora ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro basiga badasubiranyije ibirombe ari ikibazo gikomeye kandi kigira ingaruka ku bidukikije.

Yagize ati “Abacukura bagasiga ahantu hahanamye hari ibinogo, mu by’ ukuri iki kibazo ni ikibazo kiduhangayikishije”

Eng. Ruhamya avuga ko iki kibazo kitareba REMA gusa ahubwo kireba n’ izindi nzego nk’ urwego rw’ ubucukuzi bw’ ababuye n’ ikigo cy’ igihugu cy’ imyubakire.

Akomeza avuga ko rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gukora umuhanda cyangwa kubaka inzu akwiye kugaragaza aho azakura ibikoresho nk’ amabuye n’ umucanga byo kubakisha kandi agasabwa kuzasiga ahasubiranyije.

Avuga ko iyo hadasubiranyijwe bigira ingaruka zirimo gutera ivumbi n’ iyangirika ry’ ibidukikije akongeraho ko bikomeje gutya imihanda n’ amazu byubakwa nabyo ntacyo byazamara kuko ubuzima bw’ abantu bwakwangirika nyuma yo kwangirika kw’ ibidukikije.

Umuyobozi wa REMA avuga ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese bityo ko ntawe ukwiye kwita ku nyungu ze z’ ako kanya ngo yirengangize ko n’ abo azabyara bazakenera kubaho kandi bakaho neza.

U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe kwita ku bidukikije. uwo munsi uzizihizwa tariki 5 Kamena watangiye kwizihizwa mu mwaka w’ 1972. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti "Umuntu n’ ibidukikije, nibyo shingiro ry’ ubuzima"


Eng. Collethe Ruhamya aganira n’ abanyamakuru ku wa 26 Gicurasi 2017

Ibitekerezo

  • Ayo mabuye yagaciro mwatubwiye ko ari menshi ko tutagomba kujya gushaka muri Kongo niyo turi gucukura.

    kuvuga gusa ntabwo bihagije hakwiye gushyirwa gahunda ihamye yo kurengera ibidukikije kandi izo nzego zirengera ibidukikije zikwiye kumanuka zikegera abaturage n ibidukikije zikareka kuvugira ikigari ziyicariye, politike y amagambo meza atagira ibikorwa y abamwe mu bayoyozi amaze kurambirana kuko ntibyumvikana ukuntu RWIYEMEZAMIRIMO yangiza ibidukikije hanyuma leta ntimukurikirane kandi ariyo yamyhaye isoko. ibyo bigaragaza ko leta ariyo mwanzi w ibidukikije kuko rwiyemezamirimo ntiyitegeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa