skol
fortebet

Leta izafasha abantu barya ari uko bakoze ku munsi n’abandi bafite amikoro make bagonzwe n’ingamba zo kwirinda Coronavirus

Yanditswe: Sunday 22, Mar 2020

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru taliki ya 22 Werurwe 2020, abayobozi barimo batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera bagiranye ikiganiro na RBA kigaruka ku ngamba zikarishye cyane zafashwe mu rwego rwo kwirinda CoronaVirus.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka Anastase yatangaje ko Leta igiye kureba abaturage barya ari uko bakoze ku munsi n’abandi bafite amikoro make bashobora kwicwa n’inzara kubera izi ngamba zikarishye ibagoboke.

Yagize ati “Hari ibizasaba igihugu gukomeza kwishakamo ibisubizo,no kureba uburyo abantu baba magirirane,uburyo abantu bashobora gufatanya.Inzego zacu zibanze ibi zirabimenyereye,niba hari urugo runaka rubabaye,rudafite icyo gusamura,tugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo urwo rugo turwunganira,kugira ngo abarurimo tutabarinda Coronavirus ariko bakicwa n’inzara.Ibyo mu nzego zibanze turaza gukorana dushake uko ibisubizo nk’ibyo biboneka ariko hubahirijwe ya mabwiriza yo kugira ngo twirinde kandi nta bintu byo gukabya bibayeho.”

Ku bijyanye n’ubuhinzi,Prof.Shyaka yavuze ko ubuhinzi buri mu mirimo yibanze ariko guhinga mu kivunge bitagomba gukorwa.

Umuntu agomba kuzindukira mu murima we ariko abahinga bagomba kubahiriza intera ya metero imwe.

Abatanga ifumbire n’imbuto n’abavuzi b’amatungo ngo harajyaho uburyo bwo korohereza abantu kubona serivisi zabo,hatabayeho ubucucike mu kuyifata ndetse hakubahirizwa amabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko Polisi igiye gukorana n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ikurikirane ko amabwiriza yatanzwe ari kubahirizwa neza ndetse hakaba hariho n’ibihano bigenewe abazayarengaho.

Yakomeje kuvuga ko abamotari bafashe moto ku ideni bajyaga batanga amafaranga buri munsi ko bagiye gufashwa ntibayatange kuko bahagaritswe gukora mu gihe cy’ibyumweru 2.

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi b’inzego zibanze kuganiriza abaturage bababuza gucaracara bidakenewe bakabumvisha ingamba zafashwe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus aho yavuze ko nubwo hari imirimo bazakorera mu rugo bagomba gukomeza akazi kabo nk’uko bisanzwe bareba uko aya mabwiriza ashyirwa mu bikorwa

Prof.Shyaka yavuze ko kugira ngo Abanyarwanda babashe gutsinda Coronavirus bisaba ko birinda gucengana n’ubuyobozi ahubwo bagashyira mu ngiro amabwiriza yose bahabwa kuko aribo azagirira akamaro.

Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel yavuze ko bagiye kureba uko abaganga bakoraga mu tundi turere bakongera gufata urugendo runini bataha,bamwe baba bahawe konji ariko abatasimbuzwa urugero nk’utera ikinya ari wenyine ku bitaro,ubaga ari umwe bagiye gushakirwa uburyo bakorera hafi y’akazi ariko birinde urujya n’uruza.

Abacuruza ibiribwa, serivisi za Banki,iz’itumanaho nko kohereza amafaranga no kubikuza bemerewe gukora ariko hakirindwa kubikora mu kivunge ndetse hakubahirizwa metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibitekerezo

  • Mwiriwe gitifu wumurenge wagatenga yanze icyemezo cya minister w,intebe we ahitamwo gukinga alimentation zicuruza ibiribwa nibikoresho byisuku

    Mwiriwe gitifu wumurenge wagatenga yanze icyemezo cya minister w,intebe we ahitamwo gukinga alimentation zicuruza ibiribwa nibikoresho byisuku

    Mwiriwe gitifu wumurenge wagatenga yanze icyemezo cya minister w,intebe we ahitamwo gukinga alimentation zicuruza ibiribwa nibikoresho byisuku

    MURAKOZE NGEWE MAZE 2 DAYS &NIGHTY AS ANESTHETIST MUBITARO NTACYO KURYA) KUNYWA ALIMENTANTION IFUNZE NIBAZAGA NIBA NANGE NDI MUKATO ????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa