skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda ibereyemo abaturage na ba rwiyemezamirimo miliyari zirenga 4

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Raporo Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere RGB rwashyikirije abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 12 Ugushyingo yagaragaje ko Leta y’ u Rwanda irimo abaturage miliyari zirenga 2 na ba rwiyemezamirimo izindi 2 zose hamwe zikarenga enye yo mu gihe cy’ imyaka itanu ikurikiranye.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ agateganyo wa RGB, Usta Kayitesi, niwe wavuze ko atari ideni ryabayeho igihe kimwe ahubwo ngo ni amadeni yagiye yiyongera kugeza ageze kuri uru rwego.

Kayitesi yavuze ko aya madeni arimo ashingiye ku ngurane abaturage batahawe n’ ashingiye ku kuba barakoze ntibahembwe.
Ku kibazo cy’ abaturage batahembwe ngo hari ahari umwihariko wo kuba rwiyemezamirimo Leta yaramwishyuye agatorokana amafaranga atishyuye abaturage yakoresheje.

Kayitesi yagize ati “…urugero hamwe twagiye, baratubwiye bati rwiyemezamirimo twaramurishye arabura. Hari izo ngero rero…mu mishanga myinshi minini hari ubwo kuriha bidindira noneho ba rwiyemezamirimo bamwe bagatinda guhabwa indishyi(kwishyurwa)”

Abadepite basabye guverinoma kwihutira kwishyura aya madeni kuko iyo umuturage atishyuwe iterambere rye ridindira ntanishimire serivise yahawe.


Abadepite basabye Leta kwishyura abaturage ibereyemo umwenda wa miliyari zirenga 4

Umwe yagize ati “Hari aho batugaragarije ko mu myaka 5 ishize hari aho abaturage batishimiye serivise kubijyanye no kwishyurwa ingurane ikwiye no ku gihe kigwiye, aho Leta ifitiye abaturage miliyari zirenga 4 na miliyoni 450. Ni imyaka 5 ikurikirana. Ni ukuvuga ngo mu gihe iki kirarane kitari kishyurwa ni ukuvuga ngo RGB nisubirayo muri ya gahunda yo gukora raporo izongera isange abaturage batabyishimiye”

Yakomeje ati “Nta ngamba zafatwa kugira ngo abarebwa no kwishyura bishyure noneho muri raporo y’ umwaka utaha tuzabona ntihazongere kugaragaramo ko abaturage bafite ikirarane cya miliyari 4 zirenga?”

Buri mwaka ibigo bya Leta bigeza ku nteko ishinga amategeko raporo zikubiyemo ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ ingengo y’ imari uba utambutse. Iyi raporo iba inagaragaza ibyo ibyo bigo biteganya gukora mu mwaka utangiye w’ ingengo y’ imari . Ni muri uru rwego RGB yagejeje ku nteko Ishinga Amategeko raporo y’ ibikorwa yakoze mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2017/2018, ikubiyemo n’ ibyo bazakora mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2018/19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa