skol
fortebet

Leta y‘ u Rwanda yamaganye ibivugwa ako yasinyanye na Israel amasezerano mu ibanga

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda yateye utwatsi amakuru yakwirakwiye mu binyamamakuru avuga ko Leta y’ u Rwanda yasinyanye na Israel amaserano mu ibanga areba abimukira bagomba bo muri Afurika.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2018 nibwo iyo nkuru y’ uko u Rwanda rwasinyanye na Israel amasezerano areba abimukira bagomba kuza muri Afurika by’ umwihariko Uganda n’ u Rwanda yakwirakwijwe mu binyamamakuru.
Ikinyamakuru Haaretz cyatangaje ko urwego rushinzwe abimukira rwatangiye kumenyesha abari muri (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda yateye utwatsi amakuru yakwirakwiye mu binyamamakuru avuga ko Leta y’ u Rwanda yasinyanye na Israel amaserano mu ibanga areba abimukira bagomba bo muri Afurika.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2018 nibwo iyo nkuru y’ uko u Rwanda rwasinyanye na Israel amasezerano areba abimukira bagomba kuza muri Afurika by’ umwihariko Uganda n’ u Rwanda yakwirakwijwe mu binyamamakuru.

Ikinyamakuru Haaretz cyatangaje ko urwego rushinzwe abimukira rwatangiye kumenyesha abari muri icyo gihugu mu nkambi ya Holot, ko bagomba gutangira kwitegura kujyanwa mu Rwanda cyangwa bakajya muri gereza ya Saharonim.
Cyongeye gutangaza ko abimukira, kuri uyu wa Mbere bakoraniye imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Israel bamagana icyemezo Guverinoma y’icyo gihugu yafashe cyo kubohereza ku gahato.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga akaba n’ umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda Mme Louise Mushikiwabo yamamaganye aya makuru.

Yagize ati “Hashingiwe ku bihuha biherutse gukwirakwizwa mu binyamakuru, guverinoma y’ u Rwanda inejejwe no kubamenyesha ko nta masezerano y’ ibanga areba abimukira yigeze isinyana na Israel”

Itangazo guverinoma y’ u Rwanda yashyize ahagaraga rivuga ko u Rwanda rwiyemeje kwakira abimukira kuko rwabona ari ikibazo mu Isi. Ngo u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu gushakira umuti ikibazo cyo kuba abagabo, abagore n’ abana bisanga mu buryo budasobanutse bari mu mihanda mu buhungiro.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gufata umwanzuro wo kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30 nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libya, igihugu bari guhurirayo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.

Ikibazo cy’abimukira bari muri Israel biganjemo abo muri Eritrea na Sudani, cyagiye kivugwa kenshi ko Israel iri kubahatira kujyanwa mu Rwanda na Uganda, utabyemeye agafungwa.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byavugaga ko Guverinoma ya Israel yemeye guha u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzakira ndetse nawe agahabwa impamba ya 3,500 $ igihe azaba yemeye kugenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa