skol
fortebet

LODA yorohereje Abanyarwanda kubona amakuru ya mituelle n’ ibyiciro by’ ubudehe batiriwe basiragira

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Uturere n’ umujyi wa Kigali (LODA) bafatanyije n’ Ikigo cy’ Abadage gishinzwe Ubufatanye mu Iterambere (KFW) muri uku kwezi kwa Kamena 2018, batangije uburyo bwiswe MEIS (Monitoring Evaluation Information System), bwifashishwa mu kubika amakuru kuri gahunda zose zigenewe abaturage.

Sponsored Ad

MEIS yorohereza abaturage kubona no gutanga amakuru no kumenya ayerekeye ibibakorerwa n’aberekeyeho.


Sibomana Saidi

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ry’Inzego z’Ibanze muri LODA, Sibomana Saidi, yasobanuye uko ubu buryo bukoreshwa muri gahunda zitandukanye zirimo kwishyura ubwishingizi mu buvuzi no kumenya amakuru yerekeye abaturage n’ibindi.

Yagize ati “[MEIS]Ishobora gukoreshwa n’abaturage cyane mu kwishura ubwisungane mu kwivuza kuko twahuje uburyo bwacu n’ubwa RSSB; abaturage bashobora kubona amakuru yabo y’ibanze kugira ngo babashe kwishyura mituweli.”

Umuturage ashobora gukoresha MEIS atanga amakuru ku bikorwa remezo cyangwa ku kindi kintu cyose abona gifite ikibazo cyangwa akayikoresha ashaka amakuru y’imishinga itandukanye ndetse n’ay’iyiciro cy’ubudehe arimo yifashishije telefoni.

Abateguye ubu buryo bifuza ko amakuru yose azajya abikwa mu ikoranabuhanga aho kuba mu mpapuro hagamijwe kwihutisha akazi no gutanga amakuru mu buryo bwihuse kandi bunoze.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Ngororero, Birorimana Jean Paul, yagaragaje ko ubu buryo buzabafasha cyane.


Birorimana Jean Paul

Yagize ati “MEIS idufasha gutegura imishinga cyangwa kuyicunga, gukusanya ibitekerezo by’abaturage kuva mu tugari no mu mirenge ari nabyo duheraho dukora igenamigambi. Bishatse kuvuga ko MEIS idufasha mu igenamigambi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ndetse no kuyisuzuma.”

Uburyo bwa MEIS bwifashishwa n’uturere mu kubika amakuru yose yatanzwe n’abaturage, maze bikoroshya igenamigambi bityo ibikorwa bitabonewe ingingo y’imari nabyo bikagaragarizwa abaturage.

MEIS yahujwe n’ubundi buryo bukoreshwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’uburezi, ubwishingizi n’ibindi. Umuturage ashobora kubwifashisha agira uruhare mu bimukorerwa, akanamenya amakuru akanze *901#, akaba yatanga igitekerezo n’amakuru cyangwa akayashaka. Umuntu ashobora gukanda *909# akaba yamenya amakuru y’umuryango we kugira ngo yishyure ubwisungane mu kwivuza.

Ibitekerezo

  • Kumenya abagize umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa