skol
fortebet

Louise Mushikiwabo yavuze ikintu cyamubabaje ku gihugu cye u Rwanda,akimara gutorerwa kuyobora OIF

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Ni mu muhango wabaye kuwa gatandatu ugahuza abayobozi bakuru b’Igihugu, abayobozi mu bihugu bitandukanye by’Afurika bishimira intsinzi ya Mushikiwabo Louise yo kuyobora umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Mushikiwabo yavuze ko atewe ishema no kuba agiye kuyobora uyu muryango ariko kandi anababazwa no kuba agiye kwimuka akava mu Rwanda yari yararahiye kutazongera kwimuka ngo ahave ukundi.

Sponsored Ad

Mu magambo ye yavuze ko amaze iminsi arwana n’ikiniga kubera uburyo yibazaga ukuntu ibintu byagiye mu buryo vuba akaba agiye kuva mu Rwanda nyuma y’imyaka 11 gusa yari yarasezeranye n’umugabo we ko batozongera kuva mu Rwanda.

“Nari narumvikanye n’umugabo wanjye ko tutazongera kwimuka ko tugiye gutura mu Rwanda burundu, ariko kubera ubukomere bw’imirimo ndetse n’ishema ryo kuba ntwaye idarapo ry’igihugu cyanjye, idarapo ry’Afurika idarapo ry’ibihugu bya Francophnonie tuzirwanaho kandi tuzabitunganya kuko nziko turi kumwe.”

Uwafashe ijambo nyuma ya Mushikiwabo ni Musa Faki perezida wa Komisiyo y’ubumwe bwa Afurika wacyeje Perezida Paul Kagame kubera intsinzi ya Mushikiwabo avuga ko iri iya Perezida Kagame.

“Iyi ntsinzi ni iyanyu bwa mbere (Perezida Paul Kagame) kuko ishimingira ubuyobozi bwanyu bwiza, ubushishozi bwanyu n’ibikorwa byanyu, muri kimwe cya kane cy’ikinyejana mugaragaje ko mwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mutitaye ikirere mwabikoreyemo kuko mwubatse igihugu gikomeye. Nti mwubatse ibikorwa remezo gusa ahubwo mwubatse abagabo n’abagore, urubyiruko rutekereza urubyiruko rutewe ishema namateka y’igihugu cyarwo, igihugu kirimo ubwiyunge ntabwo ari Abanyarwanda gusa batewe ishema n’ibikorwa byanyu ni afurika yose”.

Perezia Kagame wasoje uyu muhango yijeje ubufatanye Mushikiwabo Louise avuga ko azakomeza kumushyigira ariko ko atazabikora kuko ari Umunyarwandakazi ko azabikora kuko ari mu mwanya akwiye kuba arimo. “Akazi gakomeye karagutegereje. Tuzakuba inyuma tutabikoreye gusa ko uri umunyarwanda, tuzakuba inyuma nk’umuyobozi watorewe umwanya akwiye wo kuba umunyamabanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa”.

Mushikiwabo Louise yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2008 avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahita ahabwa kuyobora Minisiteri y’itumanaho mu gihe cy’umwaka umwe asimbuye Laurent Nkusi, iyi minisiteri nti yayitinzeho kuko yahise ayivaho ajya kuyobora minisiteri y’ububanyi n’amahanga ayifatanyije no kuba umuvugizi wa Guverinoma akazi asoje nyuma yo gutorerwa kuba umunyamabanga rusange w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa.

Mushikiwabo yatorewe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka 4 akazatangira imirimo ye muri Mutarama 2019 akaba yarasimbuwe ku mwanya wa minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda na Ambasaderi Sezibera Richard.

Ibitekerezo

  • Who is the husband of louise mushikiwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa