skol
fortebet

Meya Harerimana yabujije abaturage be kubwira abanyamakuru akababaro

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ akarere ka Rusizi Harerimana Frederic aravugwaho kuba amaze iminsi yangisha abaturage itangazamakuru aho ababwira ko itangazamakuru uretse kubandagaza nta kindi ryabamarira.
Ubu butuma uyu muyobozi amaze iminsi abuha abaturage mu nama zitandukanye yagiye ahuriramo nabo mu mirenge ya Bugarama, Bweyeye na Butare.
Ati “Ko mwahuye n’ ibiza, ababashije kubatabara si abayobozi? Abayobozi nibo batugejejeho raporo natwe tuzigeza ku nzego zose uko twicaye ahangaha. Ufite ikibazo wese (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ akarere ka Rusizi Harerimana Frederic aravugwaho kuba amaze iminsi yangisha abaturage itangazamakuru aho ababwira ko itangazamakuru uretse kubandagaza nta kindi ryabamarira.

Ubu butuma uyu muyobozi amaze iminsi abuha abaturage mu nama zitandukanye yagiye ahuriramo nabo mu mirenge ya Bugarama, Bweyeye na Butare.

Ati “Ko mwahuye n’ ibiza, ababashije kubatabara si abayobozi? Abayobozi nibo batugejejeho raporo natwe tuzigeza ku nzego zose uko twicaye ahangaha. Ufite ikibazo wese cyaba icy’ akarengane, cyaba icy’ imibereho, cyaba icy’ ubushobozi, narebe umuyobozi w’ Isibo. Mu mudugudu aba bafata amafoto n’ ibiki…ntabe aribo wumva ko bari bukemure ikibazo, nubona umunyamakuru ukajyaho ukaganya sinkeka ko ari buze gukemura ikibazo cyawe.”

Yakomeje agira ati “…uyu munyamakuru nta kindi agukorera,usibye kugushyira kuri televiziyo akwerekana uri gusaba, isi yose ikubone.”

Abaturage baganiriye na KT radio banenze imvugo y’ uyu muyobozi bavuga ko itangazamakuru rigira uruhare mu gutuma ibibazo byabo bikemuka.

Umwe ati “Hari igihe ubona ibintu bitari kugenda neza ukabiyambaza (abanyamakuru) bakaba baza bakumva ikibazo aho cyaturutse…ikibazo riraza rikakivuga kigakemuka nk’ uwo uvuga ngo ntacyo rimaze sinzi icyo yaba ashingiyeho? Kandi Leta iba yararishyizeho ngo ryumvikanishe abaturage bumve ngo nk’ aha Rusizi byagenze gutya…aha njyewe sinamushima kabisa”

Mugenzi yavuze ko bitaba aribyo kubuza abaturage kubwira ibibazo byabo abanyamakuru. Ati “Ntabwo byaba aribyo kubera ko itangazamakuru rifitiye akamaro kanini abaturage, iyo umuntu afite ikibazo itangazamakuru rikabimenya uwo muntu ikibazo cye kirakemuka”

UMURYANGO wifuje kumenya niba atari ubutumwa bwa Meya Harerimana bwumvikanye uko atabutanze, ku murongo wa telephone Umunyamakuru w’ Umuryango yahamagaye Meya Harerimana Frederic amaze kumva icyo umunyamakuru agiye kumubazaho ahita akupa telephone umunyamakuru yongeye kumuhamagara ntiyitaba.

Ubusanzwe mu nshingano z’ itangazamakuru harimo gufasha abaturage kwidagadura, kubamamenyesha ibibera hirya no hino, kubakorera ubuvugizi, kubahuza n’ abayobozi n’ ibindi.

Mu bibazo biri mu karere ka Rusizi cyabne cyane agace k’ikibaya cya Bugarama Meya yavugiyemo aya magambo harimo kuba abahinzi b’ umuceri bawuhinga wakwera ntibemererwe kuwurya, ikindi ni uko nta muturage wemerewe guhaha muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo umuceri urenze ibiro bibiri. Abaturage babwira itangazamakuru ko ibi bibabangamiye kandi ko babitegetswe n’ ubuyobozi.

Ibitekerezo

  • Biratangaje niba umuntu ahinga umuceri akaba atemerewe kuwurya yanashaka kuwurya ahandi bakamwangira kuwuhaha.ibibazo nkibi bijye bijuririranwa kuko umuturage yicwa n`inzara kandi yarahinze.

    Mwebwe muracyavuga Mayor wa Rusizi? Twebwe twarumiwe. Kariya karere kariyoboye kuko yaba Nyobozi, yaba President wa Njyanama bose ni cyo kimwe. Ntimugirengo batinya abanyamakuru gusa, kubera amanyanga yabo usanga birinda inzego zose kabone n’izakabagiriye inama. Imiyoborere ya kariya Karere iteye agahinda, nako nicyo gituma kadatera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa