skol
fortebet

Meya Sinamenye yeguye

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Sinamenye Jeremie wari umuyobozi w’ akarere ka Rubavu yeguye ku buyobozi bw’ akarere no ku buyobozi bwa Njyanama y’ akarere.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2017 nibwo Sinamenye yashyikirije njyanama y’ akarere ibaruwa y’ ubwegure bwe aho yavuzemo ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Uyu muyobozi yeguye nyuma y’ ukwezi avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho kubangamira Mpayimana Philippe ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda.
Meya Sinamenye yarekuwe n’ ubushinjacyaha bufata umwanzuro ko (...)

Sponsored Ad

Sinamenye Jeremie wari umuyobozi w’ akarere ka Rubavu yeguye ku buyobozi bw’ akarere no ku buyobozi bwa Njyanama y’ akarere.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2017 nibwo Sinamenye yashyikirije njyanama y’ akarere ibaruwa y’ ubwegure bwe aho yavuzemo ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Uyu muyobozi yeguye nyuma y’ ukwezi avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho kubangamira Mpayimana Philippe ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda.

Meya Sinamenye yarekuwe n’ ubushinjacyaha bufata umwanzuro ko akomeza gukurikiranwa ari hanze.

Nubwo yari amaze ukwezi ari hanze yagereza ntabwo yongeye gusubira mu kazi nyuma yo kurekurwa.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu Dushimirimana Lambert avuga ko nyuma yo kwegura kwa Sinamenye, Njyanama igiye gushaka uko yaterana ishyireho umusimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa