skol
fortebet

Meya wa Nyabihu yemeje amakuru avuga ko uwari Visi meya ushinzwe ubukungu yeguye

Yanditswe: Wednesday 07, Mar 2018

Sponsored Ad

MUGWIZA Antoine wari Umuyobozi w’ Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere
Umuyobozi w’ akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theonetse yemeje amakuru avuga ko MUGWIZA Antoine wari Umuyobozi w’ Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018 yeguye kuri uyu mwanya.
Meya Uwanzwenuwe yatangarije UMURYANGO ko ubuyobozi bw’ akarere bwakiriye ibaruwa ye avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, avuga ko ikigiye gukurikiraho (...)

Sponsored Ad

MUGWIZA Antoine wari Umuyobozi w’ Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere

Umuyobozi w’ akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theonetse yemeje amakuru avuga ko MUGWIZA Antoine wari Umuyobozi w’ Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018 yeguye kuri uyu mwanya.

Meya Uwanzwenuwe yatangarije UMURYANGO ko ubuyobozi bw’ akarere bwakiriye ibaruwa ye avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, avuga ko ikigiye gukurikiraho ari uko inama njyanama izaterana ikareba uburyo hakorwa amatora yo kumusimbuza.

Yagize ati "Nibyo yeguye, ejo mu gitondo nibwo twakiriye ibaruwa ye avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Ikigiye gukurikiraho komisiyo y’ amatora ifite amategeko akurikizwa inama nyanama izaterana irebe uburyo yasimbuzwa"

Uyu muyobozi yeguye nyuma y’ inama y’ abayobozi b’ akarere ka Nyabihu yabaye ejo ku wa Kabiri ikageza saa sita. Birakekwa ko muri iyi nama ariko hafatiwe umwanzuro wo kumusaba kwegura ku mirimo atabikorwa akeguzwa.

UMURYANGO ufite amakuru avuga ko mubwo Mugwiza azira harimo gusuzugura umuyobozi w’ aka karere Uwanzenuwe Theoneste. Amakuru avuga ko Mugwiza ngo yajyaga asuzugura Meya Uwanzenuwe amubwira ko ariwe watumye aba Umuyobozi w’ aka karere.

Perezida wa Njyanama y’ Akarere ka Nyabihu yabwiye UMURYANGO ko aya makuru atarayamenya avuga ko nagira icyo ameza aza kukidutangariza.

Yagize ati "Ayo makuru ntabwo ndayamenya. Ntabwo mpakorera njye ndi Perezida wa Njyanama, iyo hagize ikiba bahamagaza njyanama bakakidutangariza"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa