skol
fortebet

Meya wa Rubavu yabeshyuje amakuru amushinja kubeshya Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie ahakana ko atigeze abeshya Perezida Paul Kagame na Minisitiri nk’uko biherutse gutangazwa n’umuyobozi wa TI Rwanda Ingabire Marie Immaculee.
Ubwo Ingabire yaganiraga na radiyo Ijwi ry’Amerika mu cyumweru gishize abazwa ku kibazo cy’abaturage bapfa amasambu mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, yavuze ko ibibazo biri muri aka Karere bimaze kumurenga anenga Meya Sinamenye ndetse amwita umubeshyi.
Uyu muyobozi n’ubwo avuga ko iki kibazo (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie ahakana ko atigeze abeshya Perezida Paul Kagame na Minisitiri nk’uko biherutse gutangazwa n’umuyobozi wa TI Rwanda Ingabire Marie Immaculee.

Ubwo Ingabire yaganiraga na radiyo Ijwi ry’Amerika mu cyumweru gishize abazwa ku kibazo cy’abaturage bapfa amasambu mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, yavuze ko ibibazo biri muri aka Karere bimaze kumurenga anenga Meya Sinamenye ndetse amwita umubeshyi.

Uyu muyobozi n’ubwo avuga ko iki kibazo cy’amasambu atarakimenya kuko amaze iminsi mu butumwa bw’akazi hanze , avuga ko Akarere ka Rubavu akaziho amanyanga arimo no kubeshya Perezida.

Ibi abishingira ku kibazo cy’umugore wo mu Karere ka rubavu urukiko rwaciriye urubanza ko yatsinze ariko Akarere ka Rubavu kakamurenganya ntigashyire imyanzuro y’urukiko mu bikorwa.

Yagize ati “ Ntimukajye mumbwira Akarere ka Rubavu, ni ukuri ndabasabye, Akarere ka Rubavu kamaze kungera ahantu, wabonye Meya ubeshya akabeshya na Minisitiri, ntabwo nshobora kubyumva pe. Babeshye Perezida wa Repubulika bamukoresha amakosa, barangije akabeshya Minisitiri, yicaranye na Minisitri amubeshya ngo ikibazo barakirangije cy’uwo mu mama nta cyo bakozeho kubera ruswa bahabwa n’umucuruzi niba yitwa nde… “

Yungamo ati “ Ndashaka guhangana na kiriya kibazo kuko barakabije pe, ni ukuvuga ngo babyica babizi ubabajje bamubeshya ko ikibazo bakirangije kandi nta cyo bigeze barangiza, ntabwo byumvikana ko urukiko rwaca urubanza noneho ngo abantu barurenge bamaze kubeshya Perezida, Kariya Karere simbizi, simbizi pe, ni Akarere katagira ubuyobozi buriya Rubavu iriyoboye, iyoborwa n’ushaka wese, ufite amafaranga wese ayoboye Rubavu, icyo ndakikubwiye pe”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu we avuga ko adashobora kubeshya Perezida cyangwa undi muyobozi wese…..

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie ahakana yivuye inyuma ko adashobora na rimwe kubeshya Perezida wa Repubulika, akemeza ko amagambo Ingabire Marie Immaculeé yavuze yayatewe no kuba mu Rwanda umuntu afite ubwisanzure bwo kuvuga icyo ashaka, gusa ngo ikibazo abantu bavuga ibyo badafitiye amakuru.

Yagize ati “ Mu gihugu cyacu abantu bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka, gusa ikibazo ni uko bavuga ibyo badafitiye amakuru, ntabwo nshobora gutinyuka na rimwe kubeshya Perezida wa Repubulika cyangwa se n’undi muyobozi wese unkuriye, usibye n’abayobozi bakuru b’igihugu bankuriye n’umuturage ubwo ntabwo nshobora kumubeshya”.

Meya Sinamenye avuga ko Ingabire ashobora kuba yarahawe amakuru nabi ku kibazo cyabajijwe Umukuru w’Igihugu ubwo yasuraga aka Karere muri Werurwe 2016 cy’umuturage wo mu Murenge wa Gisenyi avuga ko atarangirijwe urubanza kandi yaratsinze.

Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko umurongo Perezida yatanze icyo kibazo kigomba gukemurwamo ari umurongo usobanutse.

Sinamenye ati “ Umurongo Perezida wa Repubulika yatanze wo gukemura icyo kibazo ni umurongo usobanutse, yavuze ko Akarere kinjira mu mizi y’ikibazo kakagikemura, ikibazo rero tucyinjiyemo twasanze gifite ibindi byinshi bitamenyekanye, icyo kibazo na cyo gishingiye ku mateka yacu”.

“ Aho umuturage yagize uruhare muri Jenoside yangiza imitungo, hanyuma urukiko gacaca, abacitse ku icumu baramutsinda agomba kwishyura iyo mitungo, inzu ye iza gutezwa cyamunara n’umuhesha w’inkiko w’umwuga ya mafaranga ahabwa abayatsindiye”.

Meya avuga ko umugore w’uwo mugabo yahise arega abateje cyamunara iyo nzu mu nkiko zisanzwe agatsinda ariko urwo rukiko rwaciye urwo rubanza ntirwatesha agaciro umwanzuro w’urukiko gacaca.

Meya Sinameye Jeremie yagize ati “ Umudamu w’uwo mugabo yareze itezwa rya cyamunara na we aratsinda, hanyuma wawundi waguze muri cyamunara aragenda ararega arega umuhesha w’inkiko w’umwuga, umuhesha w’inkiko w’umwuga na we agobokesha abacitse ku icumu na we aratsinda, ni ukuvuga ko kuri iyo dosiye ni imanza ishatu zaburanywe zitandukanye zifite ibiregerwa bitandukanye”.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko umuyobozi wa Transparency ashobora kuba yarahawe amakuru ku kibazo cy’uwo mugore waregeye itezwa rya cyamunara ariko ntahabwe andi makuru yose ajyanye n’iyi dosiye, ngo ikaba ari yo mpamvu ashobora kuba avuga ko Meya yabeshye Perezida.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko kugeza ubu icyo kibazo kitarakemuka, gusa bugatanga icyizere ko umurongo kirimo kizakemuka vuba.

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa