skol
fortebet

Abayobozi bahombeje Leta miliyoni 538 ku myaka ine

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Perezida PSC Francos Habiyakare
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’ umurimo (PSC) yatangaje ko Leta y’ u Rwanda yahombye 538 712 595 bitewe n’ ibyemezo bitubahirije amategeko abayobozi bagiye bafatira abakozi ba Leta
Perezida w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta François Habiyambere, avuga ko iyo komisiyo ifite inshingano zo guhwitura abayobozi kwirinda gufata ibyemezo binyuranyije n’amategeko kuko bigusha Leta mu gihombo.
Yagize ati, ’’Tugomba gukomeza gukora ku buryo (...)

Sponsored Ad

Perezida PSC Francos Habiyakare

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’ umurimo (PSC) yatangaje ko Leta y’ u Rwanda yahombye 538 712 595 bitewe n’ ibyemezo bitubahirije amategeko abayobozi bagiye bafatira abakozi ba Leta

Perezida w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta François Habiyambere, avuga ko iyo komisiyo ifite inshingano zo guhwitura abayobozi kwirinda gufata ibyemezo binyuranyije n’amategeko kuko bigusha Leta mu gihombo.

Yagize ati, ’’Tugomba gukomeza gukora ku buryo abafata ibyemezo bumva bafite inshingano zo kubahiriza amategeko. Gusa twumve ko ibyo byemezo n’ubwo byaba 10% bitubahirije amategeko ntabwo ari ibyo kwihanganirwa, kuko iyo ni imungu imunga ya miyoborere myiza, dushaka, mureke gukomeze dufatanye abantu bose, twatangiye guhwitura abantu tubabwira tuti mujye mukurikiza amabwiriza ya Ministre w;’intebe avugako abantu bateje Leta igihombo bagomba kubihanirwa.’’ Ikindi kandi asanga uburyo bwo kumenyekanisha amategeko mu bayobozi bigabanya abayica nkana.

Inkuru ya RBA ivuga ko isesengura ku gihombo Leta yatewe n’abayobozi b’inzego zitandukanye bagiye bafata ibyemezo bihubukiyeho kandi bidakurikije amategeko ku kicungire y’abakozi mu myaka ya 2012-2015, ryagaragaje ko icyo gihombo kigera ku mafaranga y’u Rwanda 524.270.595 hakiyongeraho n’amadolari y’Amerika 17.400 (amafaranga y’ u Rwanda 14 442 000) yatanzwe nyuma y’aho Leta tsinzwe mu manza.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ivuga ko ibi bibazo byo guteza Leta igihombo hari aho bikigaragara, n’ubwo byaragabanyije ubukana ugereranyije no mu myaka 2 ishize nyuma y’aho hagiriyeho amabwiriza areba uwateje Leta igihombo.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’ umurimo (PSC)igiye kurushaho gukorana n’inzego zitandukanye hagamojwe kwirinda amakosa ajyanye n’imitangire y’akazi ndetse nigihombo gokomoka ku manza leta itsindwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa