skol
fortebet

Min. Kaboneka yabwiye abanyamakuru ati “Muzapfe nk’ intwari murengera Abanyarwanda”

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka ufite mu nshingano kureberera itangamakuru yasabye intore z’Abanyamakuru gukorana umwuga wabo umutima nama, kandi bagashingira ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, kuko no kw’isi hose iyo bigeze ku nyungu rusange z’igihugu, ibintu byose bishyirwa ku ruhande.
Kaboneka yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Mata 2017 mu muhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’ itorero ry’ abanyamakuru.
Yagize ati “Muzirinde gupfa nk’imbwa, ahubwo muzapfe (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka ufite mu nshingano kureberera itangamakuru yasabye intore z’Abanyamakuru gukorana umwuga wabo umutima nama, kandi bagashingira ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, kuko no kw’isi hose iyo bigeze ku nyungu rusange z’igihugu, ibintu byose bishyirwa ku ruhande.

Kaboneka yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Mata 2017 mu muhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’ itorero ry’ abanyamakuru.

Yagize ati “Muzirinde gupfa nk’imbwa, ahubwo muzapfe nk’intwari murasanira igihugu, murengera Abanyarwanda.”

Minisitiri Kaboneka yabwiye izi ntore 149 ko Ishyaka ry’ubunyarwanda, gukunda igihugu no kukirasanira ari yo ntwaro yaguye u Rwanda, yaza gucika mu Banyarwanda u Rwanda rukagwa mu icuraburindi.

Ati ”Intwaro yitwa Ubunyarwanda ntawe ushobora kuyitsinda. Ibyo dukora byose byo kubaka igihugu no kwishakamo ibisubizo, ntacyo twageraho tudashingiye ku Bunyarwanda.”

Yasabye kandi aba banyamakuru gutateshwa igihe n’abatega iminsi u Rwanda, ababwira ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito, cyihagazeho kandi gikomeye, kuko cyashingiye ku muco kikishakamo ibisubizo amahanga yagitereranye.

Ati “Abatega iminsi u Rwanda bamenye ko u Rwanda rufite amahwa ashyushye akujomba ugahunga, igihe rurwanirira ukuri kandi rurwanya ikibi.”

Uwanyirigira Delluco Claudine uhagarariye abanyamakuru basoje iri torero, mu ijambo ryo guhiga yatangaje ko aba banyamakuru biyemeje kwimakaza umuco wo gukunda igihugu, kugikorera, kukirinda no kukitangira bigiye mu Itorero, babicishije ku ruhembe barasaniraho rw’Itangazamakuru.

Aba banyamakuru bari bamaze iminsi itanu mu itorero, Minisitiri Kaboneka yabibukije ko itorero ari igicumbi intore zivomaho imbaraga zo kubaka u Rwanda, abasaba kwimakaza Ubunyarwanda kuko ari yo nkingi izatuma bigerwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa