skol
fortebet

Min. Mushikiwabo asanga umubano w’u Rwanda n’amahanga waragenze neza muri 2017

Yanditswe: Sunday 24, Dec 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba aravuga ko u Rwanda rusoje umwaka ruhagaze neza mu rwego rw’ububanyi n’amahanga muri rusange, ibintu yemeza ko no mu mwaka utaha u Rwanda ruzakomeza gushimangira no guteza imbere umubano n’ibindi bihugu.
Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko kuva uyu mwaka watangira, u Rwanda rwakoze ibikorwa binyuranye biruhuza n’ibindi bihugu, birimo no kwakira inama mpuzamahanga zinyuranye. Ku rundi ruhande ariko ibi byatumye u (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba aravuga ko u Rwanda rusoje umwaka ruhagaze neza mu rwego rw’ububanyi n’amahanga muri rusange, ibintu yemeza ko no mu mwaka utaha u Rwanda ruzakomeza gushimangira no guteza imbere umubano n’ibindi bihugu.

Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko kuva uyu mwaka watangira, u Rwanda rwakoze ibikorwa binyuranye biruhuza n’ibindi bihugu, birimo no kwakira inama mpuzamahanga zinyuranye. Ku rundi ruhande ariko ibi byatumye u Rwanda rurushaho kugirirwa ikizere cy’ubushobozi harimo no gusabwa gukora amavugurura muri komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

Izi nshingano zahawe umukuru w’igihugu Paul Kagame, Minisitiri Louise Mushikiwabo yemeza ko ari ikimenyetso cy’ikizere n’umubano mwiza rufitanye n’ibindi bihugu. Izi mpinduka kandi ngo zigamije kubaka Afurika yigenga mu rwego rw’ingengo y’imari.

Uyu mwaka kandi urangiye Ubufaransa bumaze gutangaza ko buhagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ari intambwe nziza cyokora ngo Ubufaransa nibukomeza intambara yo guhakana uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda narwo rwiteguye kuyirwana.

Kuva muri Mutarama umwaka utaha, abaturage b’ibihugu by’afurika bazajya basaba visa bageze ku mupaka, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera kuko bizateza imbere ubuhahirane.

Src: RBA

Ibitekerezo

  • minista nawe aransekeje umubano ujyenda neza gute abaturanyi turabena nabi kereka niba avuga ibihugu bya bazungu

    Ubuse nigute avuga ko umubano nibihugu umeze neza, kd nta gihugu nakimwe duturanye turebana neza.

    Ibaze nabagande ntibakiduhumeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa