skol
fortebet

Min. Stella Ford Mugabo anenga abakoresha imvugo ‘Ibifi binini’ akavuga ko ari ugusebya igihugu

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri Stella Ford Mugabo avuga ko ahora yumva itangazamakuru rihamya ko hari ibifi binini binyereza umutungo wa Leta bidakurikiranwa, akibaza impamvu nta mumyamakuru n’umwe uragira igifi yerekana.
Kuri uyu muminisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaministiri muri Guverinoma y’u Rwanda, abona ko guhora itangazamakuru rivuga ibintu bidafite gihamya ari ugusebya ubuyobozi bw’Igihugu.
Minisitiri Stella yagize ati “Hari ikintu gikunda kuvugwa cyane mu banyamakuru muri ibyo byo kunyereza (...)

Sponsored Ad

Minisitiri Stella Ford Mugabo avuga ko ahora yumva itangazamakuru rihamya ko hari ibifi binini binyereza umutungo wa Leta bidakurikiranwa, akibaza impamvu nta mumyamakuru n’umwe uragira igifi yerekana.

Kuri uyu muminisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaministiri muri Guverinoma y’u Rwanda, abona ko guhora itangazamakuru rivuga ibintu bidafite gihamya ari ugusebya ubuyobozi bw’Igihugu.

Minisitiri Stella yagize ati “Hari ikintu gikunda kuvugwa cyane mu banyamakuru muri ibyo byo kunyereza umutungo ko bafata abatoya abanini ntibafatwe, ariko rikaba iryo jambo gusa, sinzi abanini muvuga abo ari bo. Cyangwa ikimenyetso kibigaragaza gihari. Ariko iyo ibintu bikomeje kuvugwa tugerageza gukurikirana haba mu bushinjacyaha ariko ntiturabona ibimenyetso ku muntu w’umuyobozi wenda minisitiri wicara muri komite itanga amasoko, agatuma ifata icyemezo cyangwa se wa wundi mutoya akavuga ati ‘dore runaka ni we wansabye gukora ibi kandi dore yabishyize mu nyandiko.”

Yunzemo ati “Nkaba nasabaga (izina ry’umunyamakuru wari umubajije), niba anafite umuyobozi azi yamuvuga hano tukamukurikirana. Nk’uko Nyakubahwa Perezida yabidusabye, iyo uzi icyaha aho kiri ukaba uzi n’umuntu runaka mwerekane, kuko gukomeza kubivuga bitanga igishushanyo kibi ku buyobozi bw’igihugu no ku Rwanda . Nta n’umwe muri umwe ujya ugira uwo yerekana.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Mwanegera n’abo batoya bafunze niba yaragikoranye n’umuyobozi, minisitiri runaka cyangwa DG runaka akabivuga.”

Minisitiri Stella Ford avuga ko mu gukurikirana ibyo bibazo abayobozi babifitemo uruhare bahanwa, aho ngo abo batabonye bigahora bivugwa gusa ntacyo bimaze uretse gutanga izina ribi ku Rwanda.

Ati “Abo tutabonye bikaguma mu magambo gutya biratugora kugira ngo ibibazo bikurikiranwe. Ariko inzego zirahari, ni yo mpamvu Ibiro by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta byagiyeho, ibyo bagaragaje, Umushinjacyaha Mukuru arabikurikirana, ibitari mu bushinjacyaha, bikemukira mu bigo, ariko iyo mvugo ihora igaruka iterekana gihamya numva yatanga izina ribi ku buyobozi bw’Igihugu kandi bidafite ishingiro.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, avuga ko koko hari abantu bakigaragaraho kunyereza umutungo wa Leta ariko akemeza ko inzego zubatswe ndetse n’amategeko ahari kugira ngo ubigizemo uruhare wese akurikiranwe.

Ku kibazo kijyanye n’amafi manini Minisitiri Gatete yagize ati “Mbere ba minisitiri ni bo bafataga icyemezo bagasinya za sheke akanatanga n’isoko. Tuza kuvugurura ririya tegeko ry’ingengo y’imari, dushyiraho abashinzwe ingengo y’imari bakuru n’ibyo bagomba gukora, inshingano za minisitiri zirazwi, muri iryo tegeko, inshingano za PS cyangwa n’abandi bashinzwe ingengo y’imari mu bigo bya Leta zirazwi n’inshingano z’utunama tw’amasoko zirazwi, byose birasobanutse. Ndetse hari n’amateka ya minisiteri abisobanura anabaha n’ubwo bubasha. Noneho icyiza cyabyo ni uko buri muntu wese inshingano zigenda zigaragara. Iyo tuvuga ngo amafaranga yanyerejwe, tuba tuvuga ngo ni nde wagombaga gukora iki? Niba ari mu gutanga amasoko, ni nde ufite ubwo burenganzira butangwa n’amategeko.”

Uyu muyobozi avuga ko ubu batakiri mu rujijo ngo kuko byakorewe aha ngaha ni kanaka wenda w’umuyobozi kuko aba afite inshingano zumvikana cyane ziteganywa n’amategeko, ndetse ngo hakaba hari n’inzego zibafasha gucukumbura ibyo bibazo, Ibiro by’Umugenzuzi w’Imari n’Urwego rw’Umuvunyi.

Avuga ko izo nzego zikora akazi kazo, ngo iyo zirangije raporo zose, agahamya ko ubushinjacyaha ari bwo bukurikirana ahagaragaye ibibazo.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru muri Nyakanga 2015, uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza yasobanuye ko raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta iba ari raporo gusa. Ngo ntabwo kiba ari icyemezo cy’ubushinjacyaha cyatangwa mu rukiko. Avuga ko iyo bayihawe bayisoma bakayisesengura bakarebamo ibigize icyaha bakabona kubikoramo idosiye.

Ati “Niba nta bimenyetso byerekanwa bigaragaza ko umuntu runaka yagize uruhare mu kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta, ubwo twahera he dukurikirana uwo muntu?”

Nubwo abakozi ngo bahuguwe banahawe ubushobozi, Minisitiri Gatete avuga ko bitabuza ukora amakosa kuyakora ariko agakurikiranwa..

Ku bijyanye n’amafi manini, Minisitiri Gatete ahamya ko nta muntu uri hejuru y’amategeko mu Rwanda.

“Ubwo ni ukuvuga ngo n’umunyamakuru, ko musanzwe mucukumbura inkuru, kuba wagenda nubwo waba udafite ibimenyetso byose ukavuga uti nkurikije ibyo nabonye nkurikirana ibi n’ibi n’ibi, nsanze Gatete yari afitemo uruhare muri ibi ngibi, ayo makuru Umushinjacyaha Mukuru aiheraho, noneho agakora iperereza ryimbitse kugira ngo abone ibimenyetso. Ariko kubivuga gusa ntacyo bifasha ntituzi uwo ari we, ntituzi uwagize ate?”

“Bariya bajya kwisobanura imbere ya PAC, barasobanura uko byagenze noneho PAC na yo itanga raporo yayo, iyo raporo na yo umushinjacyaha cyangwa undi uwari we wese ni yo aheraho kuko baba bacukumbuye bakabaza bagakurikirana. Noneho ibyo birafasha umuntu akavuga ngo ubu ni uburangare cyangwa yabikoze abigendereye cyangwa yari bifitemo inyungu cyangwa ni kanaka.”

Ni kenshi Urwego rw’Umuvunyi rwagiye rubazwa n’abadepite impamvu hadakurikiranwa abo biswe ibifi binini, na rwo rukemeza ko bigora gukurikirana abantu nk’abo aho usanga imitumgo berekana iba idahuye n’iyabo nyakuri, aho ngo usanga baba barayanditse kuri bene wabo.

Sr: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa