Kigali

MINALOC yakebuye imirenge yaka amafaranga y’ umurengera abifuza gusezerana

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 4 January 2018 Yasuwe: 449

Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu yakebuye abayobozi b’ imirenge baka amahoro y’ umurengera abaturage bifuza gusezerana imbere y’ amategeko iyisaba kubahirizwa ibiteganywa n’ iteka rya Perezida.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Francis Kaboneka ryo ku wa 3 Mutarama 2017 yagize ati “Maze kubona ko hari imirenge isaba abakeneye serivisi yo gushyingiranwa amafaranga arenze ateganywa n’ iteka ryavuzwe haruguru ndasaba gutanga iyo serivisi mwubahiriza ibiteganywa n’ itegeko”

Mu mirenge myinshi isezeranya abageni buri wa kane w’icyumweru, ibi bigakorwa muri rusange, aho abasezerana batajya barenza amafaranga 4,500 y’u Rwanda.
Bitandukanye n’igihe umuntu ashaka gusezerana wenyine, haba mu minsi y’imibyizi cyangwa muri wikendi, aha ho ni ho usanga acibwa amafaranga akenshi ugasanga nta nyemezabwishyu ahawe. Ayo mafaranga usanga ahindagurika bitewe n’umurenge abashaka gusezerana bifuza, aho hari abacibwa hagati y’ibihumbi 20 na 30.

Itangazo

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyeshuri biga itangazamakuru n’ itumanaho muri UR bagiye gusubijwe...

Kaminuza y’u Rwanda, UR, yimuriye i Huye Ishuri ry’Itangazamakuru...
19 August 2018 Yasuwe: 488 0

PS-Imberakuri ngo kuba abaturage bayirebera mu nsina biyiha...

Ishyaka PS – Imberakuri ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda riri mu...
15 August 2018 Yasuwe: 737 0

PL iravuga ko niribona imyanya mu nteko hari ibizahinduka ku byiciro by’...

Umuyobozi w’ ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL...
14 August 2018 Yasuwe: 712 1

Umukozi w’ akarere ka Rwamagana wishimiye intsinzi y’ akarere kabo mu buryo...

Kuri uyu wa 9 Kanama 2018 nibwo hatangajwe uko uturere twarushanyijwe kwesa...
10 August 2018 Yasuwe: 5991 1

Perezida Kagame yarakariye abayobozi bategera abaturage ngo ntibashaka...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanenze bikomeye abayobozi batandukanye...
9 August 2018 Yasuwe: 2337 0

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama...

None ku wa Gatatu, tariki ya 08 Kanama 2018, Inama y’Abaminisitiri yateranye...
9 August 2018 Yasuwe: 3239 0