skol
fortebet

Minisitiri Biruta yavuze ku cyifuzo u Burundi bwatanze ngo umubano wabwo n’u Rwanda ugaruke no ku ifatwa rya Rusesabagina

Yanditswe: Thursday 01, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr.Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’igihugu cy’u Burundi nikibishaka gusa yemeza ko uyu mubano washoboka bidasabye amabwiriza.

Sponsored Ad

Mu mezi make ashize,Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Burundi butabana neza n’u Rwanda igihe rutaratanga bamwe mu bantu bashatse guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, Minisitiri Biruta yavuze ku ngingo nyinshi zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi ndetse no ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.

Jeune Afrique yabajije Dr.Vincent Biruta niba hari impinduka zishoboka kugira ngo umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzahuke ndetse niba u Rwanda rwiteguye gutanga impunzi zishinjwa uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi muri 2015.

Minisitiri Biruta yagize ati “Bagenzi bacu bo mu Burundi bagaragaje ibyo basaba byinshi kugira ngo ibiganiro bisubukurwe, basaba u Rwanda kubashyikiriza impunzi zishinjwa uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015. Ku ruhande rwacu, dutekereza ko icyo ataricyo gisubizo cyiza kandi ko umubano ushobora gusubira ku murongo bidasabye ko habanza kubaho amabwiriza.

Twabijeje ko izi mpunzi nta gikorwa na kimwe zizakora ziturutse ku butaka bw’u Rwanda, kibangamiye u Burundi.

U Rwanda rwiteguye kwimakaza umubano n’u Burundi kandi wubakiye ku bwizerane. Nibabikenera, twebwe twiteguye gufatanya n’imiryango mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, mu gushaka igisubizo cyatuma u Burundi bugira umutuzo muri uru rugendo.

Jeune Afrique yabajije Minisitiri Biruta niba U Rwanda rwaba rubona u Burundi nk’ikibazo asubiza ati “Imitwe myinshi yitwaje intwaro yagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda iturutse mu Burundi, cyangwa se niho yahungiye. Mu minsi ishize biturutse ku bikoresho twafashe ku bagabye igitero, twabashije kubona ko bari bitwaje ibikoresho by’Ingabo z’u Burundi.”

Iki kinyamakuru cyabajije Minisitiri ku ifatwa rya Rusesabagina ndetse niba uruzinduka bivugwa ko yari agiriye mu Burundi rufite aho ruhuriye n’ibikorwa bya FLN.

Minisitiri Biruta yagize ati “Indege Rusesabagina yafatiye i Dubaï yagombaga kujya i Kigali ntabwo ari i Bujumbura, ntabwo yayobejwe. We yatekerezaga ko agiye mu Burundi, ariko ntabwo yigeze ahatirwa kuyijyamo. Ashobora kuba yaribeshye ku ndege.

Birashoboka ko urugendo rwe rwari rufitanye isano n’ibikorwa bya FLN, nubwo yavuze ko yari afitanye gahunda n’abapasiteri. Ni we uzi neza icyo yari agiye gukora.

Minisitiri Biruta yavuze ko inama y’abakuru b’ibihugu yari yatumijwe na perezida Tshisekedi yagoranye bituwe n’ibihe isi irimo bya COVID-19 byatumye abaperezida badahura.

Yavuze ko u Rwanda ruzayitabira ubwo ibintu bizaba bimeze neza ariko ko bitazashoboka kugeza mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ibitekerezo

  • Urwanda nimba rukeneye umubano mwiza niruzane abashatse gutembagaza reta 2015 kuko turazi kobari murwanda nababuhungabanya Ubu ariyobari. Ivyo kuvuga navyo ngobateye urwanda bava muburundi ivyobikoresho babafataye babitoye mumayarara baza kuvyereka ngonivyo babafatanye.
    Urwanda nikihe gihugu ubu barabana ryiza bihanimbibe? Ivyo vyerekana kurwanda rwatumwe numukoroni kuvyonga ibihugu vyomubiyaga binini nibimenyetso birahari.
    Bikebuke inyenzi yisema itondera kukuguru kwisake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa