skol
fortebet

Minisitiri Kabarebe yagaragarije urubyiruko inzira igoye RPA yanyuzemo ibohora u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe yaganirije urubyiruko rwaryitabiriye ku bijyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu maze abaganiriza kuri amwe mu mateka ye n’inzira ingabo za RPA zanyuzemo zibohora u Rwanda.
Ni mu muhango wo gusoza ku mugaragaro itorero, Urunana rw’urungano ryitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye ruba mu Rwanda no mu mahanga barimo abo mu miryango yakoze Jenoside, abo mu miryango yayirokotse ndetse n’abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe yaganirije urubyiruko rwaryitabiriye ku bijyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu maze abaganiriza kuri amwe mu mateka ye n’inzira ingabo za RPA zanyuzemo zibohora u Rwanda.

Ni mu muhango wo gusoza ku mugaragaro itorero, Urunana rw’urungano ryitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye ruba mu Rwanda no mu mahanga barimo abo mu miryango yakoze Jenoside, abo mu miryango yayirokotse ndetse n’abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994, harimo kandi n’abana baturutse mu nkambi zo hanze y’igihugu cy’u Rwanda.

Minisitiri w’ingabo Gen Kabarebe yabanje gusobanurira uru rubyiruko amateka mabi y’ivangura yaranze u Rwanda muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri ari na cyo cyatumye bamwe mu banyarwanda na we arimo bahungira mu bihugu by’ibituranyi ariko ngo bagezeyo ntibakirwa neza n’abanyamahanga.

Minisitiri Kabarebe yabwiye urubyiruko uburyo birukanywe muri Uganda aho bari barahungiye maze bageze no mu Rwanda bafatwa nk’impunzi kandi bari mu gihugu cyabo.

Yagize ati: "Mu 1982 nari mu nkambi hafi y’iki kigo cya Gabiro ndi impunzi mu gihugu cyanjye, U Bugande bwaratwirukanye maze na Leta y’u Rwanda yari iriho ikomeza kutubwira ko igihugu cyuzuye, batwubakiye inkambi i Kibondo,HCR yaje kutumenya ikajya iduha ibyo kurya."

Yakomeje avuga uburyo ubuzima babagamo muri iyo nkambi bwari bubi ndetse bukaza no gutuma afata umwanzuro wo gutoroka akajya mu ngabo za Uganda.

Ati:"Nigeze kuza kugurisha amavuta n’abasirikari mu kigo cya Gabiro aho kunyishyura barankubita baranyirukana, Nyuma naje gutoroka inkambi y’impunzi njya mu nyeshyamba za Museveni numva niho nduhutse."

Yavuze ko ibibazo byose u Rwanda rwanyuzemo byatewe n’ubuyobozi bubi bwari buriho mbere. Gusa yavuze ko nubwo urubyiruko ari rwo rwigishijwe gukora amabi rugakora Jenoside ubu abanyarwanda bakwiye kwishimira ko hari urundi rubyiruko rwitanze rukabohora u Rwanda ubu rukaba rutekanye.

Ati: "Iki gihugu cyasenywe n’urubyiruko ariko cyanabohowe n’urubyiruko. Mu gihe ingabo za RPA zarwanaga urugamba rwo kubohora igihugu abenshi bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 25. Twabohoye iki gihugu kuko twari dufite intego isobanutse yo kubohora u Rwanda mu buyobozi bubi"

Yavuze ko mu ngabo zabohoye u Rwanda hari harimo izarwanye intambara yo kubohora Uganda n’abandi babafashije baturutse mu bindi bihugu bizengurutse u Rwanda.

Intore zimaze iminsi zitozwa indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda

Kimwe mu byatumaga urugamba rwo kubohora u Rwanda rugorana, ngo ni uko abari bagamije kubohorwa batari bazi agaciro kabyo, gusa ngo amagambo y’inkomezi Perezida Kagame wari uyoboye urwo rugamba yababwiraga yabafashaga gukomeza guhangana.

Ati: "Perezida Kagame avuye ku ishuri yasanze dusumbirijwe nta cyizere tugifite, maze afata umwanzuro wo kwimurira urugamba mu majyaruguru y’igihugu. Twagiye mu birunga kuko Perezida Kagame yashakaga kuduha amabwiriza turi ahantu hatuje, yakundaga kutubwira ko kwitanga kwacu ari yo nkunga yacu mu kubohora igihugu dukunda"

Ngo nubwo bari bake kandi badafite intwaro zihambaye, bari bizeye gutsinda kuko bari bafite intego imwe yo kubohora u Rwanda. Yasabye abitabiriye iri torero gukomeza urwo rugamba rwo guharanira gusigasira ibyagezweho no kwihesha agaciro.

Yagarutse no kuburyo nyuma yo kubohora u Rwanda batabaye ba nyamwigendaho ahubwo ngo biyemeje kwihuza n’ingabo zari zimaze gutsindwa maze bafatanya kubaka igihugu kuko bari bagamije ubufatanye.

Yavuze ko n’ubu ingabo za RPF zikomeje urugamba rwo kubaka igihugu. Ati: "Kubaka igihugu ni urugendo rukomeza niyo mpamvu ingabo za RDF zigaragara mu bikorwa binyuranye"

Minisitiri Kabarebe yabwiye abagize uru rubyiruko ko kuba hari abavuka ku bakoze Jenoside n’abayirokotse ari ingaruka z’ubuyobozi bubi zatumye buri munyarwanda agerwaho n’ingaruka za Jenoside mu buryo bumwe cyanga ubundi.

Iri torero ryahaye uru urubyiruko rusaga 800 umwanya wo gusobanukirwa indangagaciro n’amateka y’ u Rwanda ngo bazikuremo amasomo yo kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda abanyarwanda bifuza.

Abitabiriye iri torero bahakuye imbaraga zo kwiyakira, gukira ibikomere ndetse no kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Itorero Urunana rw’Urungano ryatangiye tariki 7 Ukuboza rikaba ryasojwe kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016.

Src: Makuruki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa