skol
fortebet

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye umupolisi wabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda yashimiye S/SGT Alex Murenzi uri mu bahawe ibihembo bakesha kuba indashyikirwa mukwakira neza ababagana.
Ibi bihembo byatanzwe n’ ikigo cy’ igihugu gitsura amajyambere RDB, kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2017.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Ministiri Mushikiwabo yavuze ko S/SGT Murenzi ari umupolisi ukomeye.
Yagize ati “Ndashimira Alex Murenzi umupolisi ukomeye kandi mwiza!! Iyaba moto n’ (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda yashimiye S/SGT Alex Murenzi uri mu bahawe ibihembo bakesha kuba indashyikirwa mukwakira neza ababagana.

Ibi bihembo byatanzwe n’ ikigo cy’ igihugu gitsura amajyambere RDB, kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2017.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Ministiri Mushikiwabo yavuze ko S/SGT Murenzi ari umupolisi ukomeye.

Yagize ati “Ndashimira Alex Murenzi umupolisi ukomeye kandi mwiza!! Iyaba moto n’ imodoka byashobora kuvuga…”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko Murenzi yahawe agikwiye.

Ati “Buri wese unyuza ikinyabiziga ku Gishushu azi uburyo igihembo uyu mupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda yahawe agikwiye. Ndamushimiye”

Muri batandatu bahawe ibihembo bakesha kwakira neza ababagana undi washimiwe na Minisitiri Mushikiwabo ni Mr.Morris Ndekwe nyiri Vine Pharmacy.

Abahawe ibihembo bose batowe n’ abakoresha imbuga nkoranyambaga

Ibitekerezo

  • Abanyamakuru bacu muracyakeneye kuba abanyamwuga, mugatangaza amakuru yakorewe isesengura mukareka kwitiranya ibintu.
    uwomu police ntago ari Spt ahubwo ni S/SGT SUPT nirindi peti abari officier mukurucyane ntimukitiranye ibintu ntago bikwiye kubantu babanyamwuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa