skol
fortebet

Minisitiri Uwacu yagaragaje ko afite impano yo kuririmba [VIDEO]

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’ Umuco na Siporo Uwacu Julienne yaririmbye agace gato k’ indirimbo mu rwego rwo kugaragaza impano ye bituma abakumvishe bemeza ko afite ubuhanga mu kuririmba.

Sponsored Ad

Ni muri gahunda iriho yo kuzenguruka u Rwanda bareba abasore n’ inkumi bibitseho impano zitandukanye.

Minisitiri Uwacu yageze i Huye ku wa 22 Nzeri 2018 ahari hateraniye abanya Huye, Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza mu irushanwa ArtRwanda- Ubuhanzi rigamije kugaragaza urubyiruko rw’abanyempano no kurufasha kuzimurika hose ngo zibyazwe umusaruro, mu Karere ka Huye, na we ahishura impano ye yo kuririmba.

ArtRwanda- Ubuhanzi yibanda ku banyempano bari hagati y’imyaka 18-35 babarizwa mu byiciro by’Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Ni umushinga wa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, ushyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation.

Umunyarwenya Nkusi Arthur uri gutegura ikiganiro kizanyura kuri Televiziyo y’u Rwanda yakiriye Minisitiri Uwacu amubaza impano yakuranye mu bukumi bwe, amubwira iyo ‘kuririmba.’

Yongeye ati ‘‘Murayiha ‘Yes’ kuko impano yanjye maze igihe nyitegura ntabwo natahana ‘No’ uyu munsi.”

Minisitiri Uwacu yahise ahanika ijwi aririmba iyitwa ‘‘Umugeni mwiza’’ y’umuhanzi Rugamba Sipiriyani n’Amasimbi n’Amakombe.

Ati “Burya umugeni mwiza ni uhora asusurutse, ni useka adasakuza cyangwa asahinda, ni umwe usesuye ufite inkesha ku maso...”

Impano ye yishimiwe cyane ndetse abakoresha imbuga nkoranyambaga barabihamya. Benshi bavuze ko babaye bari mu Kanama Nkemurampaka bamuhundagazaho ‘Yego’ zibyibushye.

Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Gerardine yavuze ko u Rwanda rwahiriwe no kugira abayobozi b’ibyitegererezo ku bato.

Yagize ati “Akwiye ‘Yes’ eshanu. Wakoze nyakubahwa Minisitiri Uwacu gushishikariza urubyiruko kugaburira impano rwifitemo no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.”‏

Iyamuremye Donat we yagize ati “Iyi mpano irarenze. Ikubiyemo ubutumwa bwo kurambagiza.”

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Uwacu yagize ati “Mwakoze Art-Rwanda- Ubuhanzi kumpa amahirwe. Byari bishimishije cyane. Ndahamagarira urubyiruko mwese kuza tugafatanya kwagura impano zacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa