skol
fortebet

Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yirukanye abayobozi bane muri RAB barimo na Dr.Gahakwa

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Umuryango wamenye amakuru avuga ko Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yaba yahagaritse ku mirimo abayobozi bane mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’ Ubworozi (RAB).
Mu bayobozi bane bahagaritswe harimo na Daphrose Gahakwa wari umuyobozi wungirije w’ iki kigo. Dr. Gahakwa aherutse kuvugwaho gusuzugura abadepite ubwo RAB yagombaga kwitaba abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ umutungo wa Leta (PAC) , Umuyobozi (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Umuryango wamenye amakuru avuga ko Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yaba yahagaritse ku mirimo abayobozi bane mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’ Ubworozi (RAB).

Mu bayobozi bane bahagaritswe harimo na Daphrose Gahakwa wari umuyobozi wungirije w’ iki kigo. Dr. Gahakwa aherutse kuvugwaho gusuzugura abadepite ubwo RAB yagombaga kwitaba abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ umutungo wa Leta (PAC) , Umuyobozi mukuru wa RAB, Marc Cyubahiro akitaba wenyine kandi na Dr Daphrose Gahakwa yari yahawe ubutumire na PAC.

Uretse Daphrose Gahakwa abandi bayobozi aya makuru avuga ko birukanywe ni Bimenya Theogene wari Umuyobozi ushinzwe imari n’ ubutegetsi (DAF)’ Umuyobozi wari ushinzwe ishami ryo kuvomerera imyaka(Irrigation) ndetse na Nyirasangwa Violette wari umuyobozi ushinzwe ihuzabikorwa (Corporate Services).

Gahakwa ahagaritswe mu gihe aherutse kumvikana avuga ko atasuzuguye abadepite n’ubwo Umuyobozi wa RAB we yari yavuze ko yaje kwitaba PAC azi ko bahahurira.

Yagize ati “Ntabwo nanze kwitaba nagize ikibazo njya kwa muganga ariko hari umunyamakuru umwe wampamagaye ambwira ariko byarantunguye cyane kuvuga ko nanze kwitaba rwose no guhagararira ikigo nkunda kujyayo nkagihagararira.”

Andi makuru Umuryango wamenye ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2017 ku biro bya RAB hari hateganyijwe inama y’ abayobozi ba RAB na Minisitiri w’Intebe.

Nta rwego rwa Leta ruremeza izi mpinduka muri RAB. Turacyakurikirana aya amakuru!

Ibitekerezo

  • Leta y’ u Rwanda ndayiyiziye ntijya guhagarika umuntu itamubonyeho amakosa, nibitegure nyine ubwo uburoko burabategereje.

    WASANGA UYU MUYOBOZI WANZE KWITABA PAC HARI IBYO YIKEKA. NO MURI MINEDUC YAHAVUYE ATAMAZEMO KABIRI KANDI IBINTU YARI ATANGIYE KUBIZABYA. KUBA IREME RY’ UBUREZI RITAMEZE NEZA KURI YABIGIZEMO URUHARE. POLISI IMUKURIKIRANE NISANGA HARI AMANYAGA YAKOZE ABIRYOZWE

    Bravo PM DR NGIRENTE uzagere no RBC naho ibyaho mbona atari shyashya. kuva ku muyobozi muto kugera ku mukuru ntibagira gahunda

    uyu mugore nari narayobowe aho yagiye naho yibereye mu kigo cy’ ubuhinzi. Nyamara abadepite bacu barakora, kukona abayobozi basigaye baitinya kubitaba, bashobora kuba basigaye babahata ibibazo bikaze

    Ibintu nkibi hari igihe biba ari akagambane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa