Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yahaye Perezida Kagame imbyeyi n’iyayo –AMAFOTO
Yanditswe: Saturday 26, May 2018
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr.Abiy Ahmed yahaye Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri iki gihugu inka n’iyayo ndetse anamwizeza ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere Afurika.
Kagame yavuze ko yishimiye impano ikora ku mutima bamuhaye kubera ko inka ari ikirango k’umuco ibihugu byombi bisangiye.
Ati “Murakoze k’ubw’impano y’agatangaza mumpaye, ikora ku mutima wabo turibo kandi ni ikimenyetso cy’ingenzi mu muco wacu.Iyi nka n’umutavu wayo bigiye kunyongerera ishyo kandi bizagira umwanya wihariye”
Perezida Kagame nawe yahaye Minisitiri Abey igishushanyo kiriho intore irimo guhamiriza nk’ikimenyetso cy’umuntu ufite ubushobozi bwo kuyobora ariko akaba akwiye no kwishimira kubyina.
Yagize ati “Iki ni igishushanyo cy’ingabo irimo kubyina.Iyo uri umuyobozi cyangwa ufite ishyo, uba ufite ingabo n’umutima wa kiyobozi gusa nanone ukwiriye kwishimira kubyina”
Minisitiri w’Intebe Dr. Abiy Ahmed yashimangiye ko azakomeza gufatanya na Perezida Kagame mu rwego rwo kugera ku ntego z’umugabane wa Afurika.
Yagize ati “Ni ibyigiciro kuba turi kumwe na Perezida Kagame muri Ethipia. Tuzakomeza ubufatanye kugira ngo duhindure uyu mugabane. Kagame ni imapano ikomeye Abanyarwanda bafite ndetse na Afurika muri rusange. Ayoboye Afurika mu buryo butangaje,burimo ubuhanga bwo kuyihindura mu byo kwishyira hamwe mu bukungu ndetse tunatera ikirenge mu cy’abakurambere bacu”
Perezida Kagame yasuye Ethiopia nyuma yo gusura igihugu cy’ Ubufaransa.
Amafoto ya Kagame muri Ethiopia
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *