Kigali

Dr Gahakwa Daphrose na Dr Cyubahiro Bagabe birukanywe burundu muri RAB

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 12 April 2018 Yasuwe: 2863

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Dr Edourad, yasezereye burundu mu mirimo ya Leta, abakozi batanu barimo Dr Cyubahiro Bagabe Marc wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’abandi bagenzi be bari bafatanyije kuyobora muri iki kigo.

Mu itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mata 2018, rivuga ko abayobozi batanu bose bayoboraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) basezerewe burundu mu mirimo ya Leta. Gusa muri iri tangazo ntihagaragazwa impamvu yatumye aba bayobozi basezererwa

Iri tangazo rigira riti "Guverinoma y’u Rwanda yasezereye burundu mu mirimo abari abayobozi bakuru b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi , RAB"

Abasezerewe ni Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari umuyobozi mukuru,Dr Daphrose Gahakwa wari umuyobozi mukuru wungirije.

Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari Umuyobozi mukuru muri RAB yahagaritswe

Harimo kandi na Nizeyimana Innocent wari ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira ndetse na Nyirasangwa Violette wari umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri iki kigo

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama kandi nibwo polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi bamwe mu bayobozi bahoze bakorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi , RAB, bakaza guhagarikwa mu kazi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente ku bw’amakosa bikekwako bakoze muri iki kigo ajyanye no kunyereza umutungo wa Leta.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ntaribasoba ngo yumvise aruhutse ubwo Nguzumubira yiregaga ko ariwe...

Umukecuru witwa Adele Ntaribasoba n’ umugabo witwa Nguzumubira Gabriel...
20 April 2018 Yasuwe: 1219 0

Abagore baragaya bagenzi babo bigometse ku bagabo babo babyita...

Abagore bo mu ntara y’iburasirazuba bavuze ko hari bagenzi babo bumvishe...
20 April 2018 Yasuwe: 514 1

Gitifu wa Nyabihu yasezeye ku mirimo

Ngabo James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yasezeye ku...
18 April 2018 Yasuwe: 2692 0

Abasenateri basuzumye amategeko agenga ibigo bya Leta

Abasenateri bahuriye mu nteko rusange y’igihembe kidasanzwe yari yatumiwemo...
17 April 2018 Yasuwe: 434 0

Busabizwa niwe meya w’ agateganyo w’ umugi wa Kigali

Nyuma y’ uko Nyamulinda Pascal wari Umuyobozi w’ umugi wa Kigali yeguye mu...
16 April 2018 Yasuwe: 5273 1

Dr Gahakwa Daphrose na Dr Cyubahiro Bagabe birukanywe burundu muri...

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Dr Edourad, yasezereye burundu mu mirimo ya...
12 April 2018 Yasuwe: 2863 0