skol
fortebet

Mushikiwabo yavuze impamvu agiye kwiyamamariza kuyobora Francophonie kandi u Rwanda rukoresha Icyongereza cyane

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga n’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba Mme Louise Mushikiwabo yavuze ko kuba agiye kwimamariza kuyobora Umuryango w’ ibihugu bikoresha Igifaransa nta kibazo kirimo n’ ubwo Abanyarwanda benshi bakoresha cyane Icyongereza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na France 24, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda ari umunyamuryango wa ‘Francophonie’ kuva mu 1970 kandi kuva icyo gihe rutigeze ruvamo.

Yagize ati “Nta kuvuguruzanya kurimo, Francophonie (umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa) nta ntambara irimo irwana na Commonwealth (umuryango w’ibihugu byakoronijwe n’ubwongereza n’ibivuga icyongereza), n’ururimi rw’igifaransa nta ntambara rurimo rurwana n’icyongereza.”

Mushikiwabo yavuze ko igishobora kuba gitera abantu urujijo rimwe na rimwe ari uko u Rwanda rwongeye Icyongereza mu ndimi zivugwa mu gihugu.

Ati “Dufite indimi enye zemewe mu Rwanda,… mu banyarwanda bake bavuga indimi z’amahanga icyongereza nirwo rurimi ruvugwa n’abantu benshi, kuri Televiziyo hatambuka amakuru y’igifaransa, Isiswahili, Ikinyarwanda n’Icyongereza, turi igihugu gikoresha indimi nyinshi.”

Yavuze ko uyu munsi Francophonie irimo ibihugu bikoresha indimi nyinshi nk’u Rwanda, ariko ngo ntibibuza igihugu gukora ibyo kiyemeje mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.
Ati “Turi igihugu gikoresha indimi nyinshi, ariko ntibivuze ko twatandukanye n’Igifaransa, ntabwo aribyo rwose.”

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na we yaraye atangaje ko “Francophonie” igomba kwegerezwa cyane ibihugu bya Africa kandi ngo kuba yagera mu bihugu bikoresha indimi nyinshi nta kibazo.

Perezida Paul Kagame na we yaraye atangaje ko u Rwanda “rwamye ruri mu muryango w’ibihugu bivuga Igifaransa kandi ngo nta n’ubwo rwigeze rushaka kuwuvamo.”

Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa urimo n’ibihugu byinshi bikoresha n’Icyongereza nka Cameroun, Canada, Ububiligi n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa