Kigali

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa azasuura u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 10 January 2018 Yasuwe: 123

Tariki ya 12 Mutarama 2018 nibwo biteganyijwe ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi azasura u Rwanda hagamijwe gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Wang Yi agiye gukorera urugendo rw’iminsi itanu ku mugabane w’Afurika aho azatangirira mu Rwanda, itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa rivuga ko icyo gihugu gifata Afurika nk’umufatanyabikorwa mu iterambere.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu myaka 20 ishize, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubushinwa bagiye basuura ibihugu by’Afurika mu ntagiriro za buri mwaka.Uru ruzundiko kandi ruzaba ari mu rwego rwo gutegura inama ihuza Ubushinwa n’Afurika ‘China-Africa Summit’.

Rigira riti “Mu myaka 20 ishize, abaminisitiri bose b’Ububanyi n’Amahanga bagiye bahitamo kugenderera ibihugu by’Afurika uko umwaka utangiye. Kuba Wang azakomeza uyu muco bigaragaza ko Ubushinwa buha agaciro umubano wabwo n’Afurika.”

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Minisitiri Wang azakomera urugendo rwe muri Angola, Gabon no mu Birwa bya Sao Tome na Principe.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

‘Perezida Kagame yabajijwe niba Afurika itangiye gushyira hamwe’

Paul Kagame, Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi w’ Afurika yunze ubumwe...
13 October 2018 Yasuwe: 2657 1

Kuyobora Francophonie: ‘Iyo ntabibonamo akamaro gafatika ntabwo nari...

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa...
13 October 2018 Yasuwe: 1168 0

Louise Mushikiwabo, ubutumwa yagenewe na Jeannette Kagame ngo bwamukoze ku...

Kimwe n’ abandi Banyarwanda benshi n’ abanyamahanga, Jeannette Kagame,...
13 October 2018 Yasuwe: 4882 0

Mu magambo y’ Igifaransa Perezida Kagame yagaragaje uko yakiriye intsinzi ya...

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’ umwihariko Twitter isanzwe ikoreshwa...
12 October 2018 Yasuwe: 7177 3

Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora OIF ku bwiganze bw’ amajwi

Umunyarwandakazi Louise MUSHIKIWABO niwe utorewe kuyobora umuryango w’iihugu...
12 October 2018 Yasuwe: 4181 3

Olivier Nduhungirehe yasubije ibibazo by’ amatsiko kuri OIF na Kandidatire...

Mu gihe habura amasaha make ngo habe amatora y’Umunyamabanga w’Umuryango...
11 October 2018 Yasuwe: 1556 0