skol
Kigali
startimes

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Centrafrique yasuye u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 February 2021 Yasuwe: 5325

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Urugendo rwa Sylvie Baïpo Temon mu Rwanda ruje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiriye muri iki gihugu kuwa 08 Mutarama 2021 akanabonana na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

Rubaye kandi nyuma y’iminsi itandatu indege ya RwandAir itangije ingendo zayo muri Centrafrique aho izajya ijya inshuro ebyiri mu cyumweru.

Aba baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bombi bagiye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru byitezwe ko kiza kwibanda ku mubano n’ubufatanye burangwa hagati y’u Rwanda na Centrafrique.

Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro.

Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2019.

Mu 2019 nibwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa ‘Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.

Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi, amabuye y’agaciro yitwa ‘cobalt’ yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n’ibindi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame ayoboye Inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC...

Uyu munsi, Perezida Kagame ayoboye Inama ya 21 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu...
27 February 2021 Yasuwe: 4072 0

Ingabire M. Immaculée yasabye Padiri Nahimana Thomas gutahuka

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’akarengane mu Rwanda,...
25 February 2021 Yasuwe: 4180 1

Dr.Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kwinjira mu buyobozi bwa AU yahishuye...

Dr Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kungiriza umukuru wa komisiyo...
22 February 2021 Yasuwe: 3091 0

Guverinoma yongeye gufungura amashuri yari yarafunzwe kubera...

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu,Tariki ya 19 Gashyantare 2021,yayoboye...
19 February 2021 Yasuwe: 6532 2

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame yahawe umupira wo gukina n’uwo kwambara...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino,...
19 February 2021 Yasuwe: 5122 0

Inteko y’u Rwanda yamaganye ibyo Inteko Ishinga Amategeko ya EU ivuga kuri...

Abadepite n’Abasenateri bo mu Rwanda bafatiye hamwe umwanzuro wo gusubiza...
17 February 2021 Yasuwe: 2964 0