skol
fortebet

Misiri: P.Kagame yagaragaje ko hakwiye kwitabwa ku mpano z’abaturage

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari Sharm-El-Sheikh mu Misiri aho yitabiriye ihuriro ry’ubucuruzi ku rwego rwa Afurika ribaye ku nshuro ya kabiri, harebwa uburyo ubucuruzi kuri uyu mugabane bwatezwa imbere.
Iyi nama yatumiwemo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika, abashoramari, n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora.
Perezida Kagame yanitabiriye ikiganiro n’urubyiruko rwiteje imbere, aho yagaragaje ko umugabane wa Afrika ukize (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari Sharm-El-Sheikh mu Misiri aho yitabiriye ihuriro ry’ubucuruzi ku rwego rwa Afurika ribaye ku nshuro ya kabiri, harebwa uburyo ubucuruzi kuri uyu mugabane bwatezwa imbere.

Iyi nama yatumiwemo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika, abashoramari, n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora.

Perezida Kagame yanitabiriye ikiganiro n’urubyiruko rwiteje imbere, aho yagaragaje ko umugabane wa Afrika ukize ku mutungo kamere, ariko ko agaciro k’abaturage bawo ariko gakomeye cyane kuko karuta petrole n’indi mitungo kamere kuri uyu mugabane.

Yavuze ko icy’ingenzi atari kubara umubare w’abantu, ahubwo igikenewe ari ukwita ku mpano zabo ndetse no gushyiraho uburyo bwose bushoboka butuma bagaragaza ubushobozi bifitemo.

Iki kiganiro gihuza ba rwiyemezamirimo biteje imbere bakiri bato, cyanitabiriwe na Perezida wa Minisiri Abdel Fattah, umunyemari Tony Elumelu. Perezida Kagame na Tony Elumelu batoranyijwe kubera kudahwema gukorera ubuvugizi urubyiruko no gushyiraho urubuga rufasha urubyiruko ku mugabane wa Afurika.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa