Kigali

Mme Jeannette Kagame yasabye abayobozi kutajenjekera ibitanya Abanyarwanda

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 27 October 2017 Yasuwe: 347

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asaba abayobozi kureba kure bakabona kare inzira berekezamo abo bayobora kuko ngo aribo batwaye urumuri rubamurikira.

Ni ubutumwa yatangiye mu ihuriro ngarukamwaka rya 10 rihuje abanyamuryango ba Unity Club intwararumuri aho barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho nibyo bateganya gukora mu myaka 7 iri imbere.

Ku munsi wa kabiri w’ihuriro ry’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bahuye n’abarinzi b’igihango, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ab’uturere ab’intara, abari muri Guverinoma, abayihozemo nabo bashakanye bareba icyarushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Bamwe mu barinzi b’igihango bavuga ko umuti urambye wafasha abanyarwanda kubana neza nta vangura ari ukwigisha abakiri bato gahunda ya Ndi umunyarwanda bakayumva neza.

Jeannette Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kunga abanyarwanda no kubabanisha mu mahoro gusa asaba abayobozi kutirara ku nshingano zabo no gukomeza kubera urumuri abo bayoboye.

Yagize ati,’’Bavandimwe mwese muri hano Unity Club itubera igipimo kitugaragariza niba koko turi abayobozi bakwiye aricyo umuntu yakwita ’Leadership test’ ituma tubasha kwipima tukareba niba koko bwa bumwe twiyemeje bukiturimo maze bikaduha umwanya wo kwibuka ko tudakwiye kujenjeka kuko ntaho turagera icyo gipimo kandi kitwibutsa ko ubuyobozi bwacu bwatweretse ubudasa tudakwiye kwirengagiza na rimwe ahubwo ubwo budasa bukaduha kwibuka iteka abanyarwanda dukorera, tube rero abayobozi bareba kure kandi bakabona kare aho twerekeza abo tuyoboye kuko dutwaye urumuri rubamurikira.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, Depite Julianna Kantengwa bari kumwe na Odette Uwamariya, umuyobozi mukuru mu biro bya minisiti w’intebe, mu kiganiro batanze bagarutse ku byagezweho mu kubanisha abanyarwanda mu bumwe n’icyakorwa ngo bisigasirwe.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe basanze 95.8 by’abanyarwanda bafitiye ikizere inzego z’ubuyobozi bwabo gusa ko hakiri n’imbogamizi zirimo kuba 30% bakibona ko hakiri ibisigisi byo kwironda, ni mu gihe kandi muri uyu mwaka hagaragaye dosiye zigera ku 193 z’abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu mwaka wa 2016 hagaragaye dosiye zigera kuri 304 z’abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bivuze ko ugereranyije na 2017 izi dosiye zagabanutse ku kigero cya 37%.

RBA

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble GATERA Joseph

    Intego ya Unity Club ni nziza.Ndabona harimo na ba ex-ministers.Ariko kugirango abantu bagire UBUMWE nyabwo,nuko bashyira mu bikobwa Principles dusanga muli Bible.Urugero,ihame dusanga muli Matayo 7:12 havuga ko "icyo udashaka ko abandi bagukorera,nawe ntukakibakorere".Iyi niyo Principle yonyine yazana ubumwe n’amahoro mu bantu.
    Baramutse bayubahirije ibi byose byavaho:Akarengane,ubusumbane,ubukene,ubushomeri,intambara,ubusambanyi,etc...Abantu hafi ya bose batuye isi,banga gukurikiza iri hame,ahubwo bakikunda.Niyo mpamvu UBUMWE buzaza gusa nyuma y’umunsi w’imperuka,ubwo imana izarimbura abantu bose bakora ibi imana itubuza (Imigani 2:21,22).That is the only solution to Unity.

    October 2017

Inzindi nkuru

Perezida Kagame yaburiye Ingabire Victoire ko ashobora gusubira muri...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku mbabazi ziherutse guhabwa...
19 September 2018 Yasuwe: 3457 0

U Rwanda rurimo kwitegura kwakira abakuru b’ ibihugu bivuga Icyongereza

Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu muryango Commonwealth(CLGF)...
18 September 2018 Yasuwe: 723 0

Igihe Abadepite bashya baherutse gutorwa bazarahirira cyamenyekanye

Abadepite baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda...
18 September 2018 Yasuwe: 595 0

Ingabire Victoire ngo agiye gusabira imbabazi abarimo na Diane...

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ Ubutegetsi bw’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi w’...
17 September 2018 Yasuwe: 4581 0

U Rwanda rwagennye ba Ambasaderi bashya muri Kenya na Mozambique

Claude Nikobisanzwe Leta y’ u Rwanda yakoze impinduka mubijyanye na...
17 September 2018 Yasuwe: 1308 1

Pan African Movement yahaye Abanyarwanda barenga 200 ubwisungane mu...

Abanyamuryango ba Pan African Movement (PAM) mu karere ka Kicukiro bakoze...
16 September 2018 Yasuwe: 205 0