skol
fortebet

Mpayimana ngo ishyaka rye niryemerwa rizakemura ikibazo cy’ Abanyarwanda bajya hanze bakigira intagondwa

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe uherutse gushinga ishyaka rya politiki rihanira Iterambere ry’ Abanyarwanda PPR yavuze ko iri shyaka niryandikwa kimwe mu byo rizakemura ari ikibazo cy’ Abanyarwanda bagera hanze bakigira intagondwa.

Sponsored Ad

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’ Amerika, kibanze ku ishyaka aherutse gushinga .

Mpayimana wageze mu Rwanda umwaka ushize avuye mu Bufaransa byumvikana neza ko nawe yabaga hanze y’ u Rwanda yavuze ko impamvu ituma Abanyarwanda bari mu mahanga bagira imyitwarire yo kutavugarumwe na Leta y’ u Rwanda yise ‘kwigira itangondwa’ ari uko batabona kimwe iterambere ry’ u Rwanda n’ abari imbere mu gihugu.

Yagize ati “Nitugira Imana ishyaka ryacu rikemerwa kimwe mu byo tuzaca ni ukuntu Abanyarwanda bari mu mahanga bigira intagondwa kubera kutabona kimwe n’ abari mu gihugu imbere iterambere kimaze kugeraho”

Umunyamakuru yibukije Mpayimana ko nawe mbere y’ uko ajya mu Rwanda yabaga mu Bufaransa amubaza impamvu ituma bamwe mu Banyarwanda bari mu mahanga batabona kimwe n’ abanyarwanda bari mu gihugu imbere ibijyanye n’ iterambere.

Mpayimana ati “Hari abagera mu mahanga bakagira ngo bavuye mu Isi bageze ku kwezi icyo tuzakora ni ukubereka no niyo bageze mu mahanga baba bakiri ku Isi”

Mpayimana ntabwo yavuze uburyo ishyaka rye rizakoresha mu gukemura iki kibazo.

Ikindi Mpayimana yavuze ishyaka rye rizashyira imbere ni icyo yise ‘iriganiza mu bukungu’. Ngo ‘abafite imishahara mini izagabanywa abafite mito cyane izamurwe.’

Mpayimana yiyamamarije kuba Perezida w’ u Rwanda ntiyatsinda, yiyamamariza kuba umudepite nabwo abura amajwi 5%.

Mu kwezi gushize kwa 10 nibwo Mpayimana bashinze ishyaka PPR avuga ko riharanira Iterambere rya Abanyarwanda. Iri shyaka riri mu mashyaka ataremerwa na Leta y’ u Rwanda.

Ibitekerezo

  • uyu we nta gahunda politique afite wagirango ibyo akora byaramugwiririye! umva nawe ibisobanuro atanga! ikigaragara arakoreshwa ninzara arashaka imyanya. wakuye amaboko mumufuka ugakora wa mugabo we ko politike yakwihishe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa