skol
fortebet

Mpayimana yavuze ko natorwa azaha Abanyarwanda ubwato bujyana ibicuruzwa mu mahanga

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe wiyamamariza kuyobora u Rwanda yasezeranyije Abanyarwanda ko nibamutora u Rwanda ruzagira ubwato buriho idarapo ry’ u Rwanda bujyana ibicuruzwa mu mahanga.
Ibi Mpayimana yabitangarije mu ntara y’ Iburasirazuba aho yiyamamarije kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017. Kuri iyi tariki Mpayimana yiyamamarije Kirehe, Ngoma, Kabarondo, na Rwamagana.
Uyu mukandida yabwiye abaturage ko natorwa azateza imbere igihingwa cy’ urutoki abahinzi bakajya bohereza (...)

Sponsored Ad

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe wiyamamariza kuyobora u Rwanda yasezeranyije Abanyarwanda ko nibamutora u Rwanda ruzagira ubwato buriho idarapo ry’ u Rwanda bujyana ibicuruzwa mu mahanga.

Ibi Mpayimana yabitangarije mu ntara y’ Iburasirazuba aho yiyamamarije kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017. Kuri iyi tariki Mpayimana yiyamamarije Kirehe, Ngoma, Kabarondo, na Rwamagana.

Uyu mukandida yabwiye abaturage ko natorwa azateza imbere igihingwa cy’ urutoki abahinzi bakajya bohereza umusaruro w’ urutoki mu mahanga.

By’ umwihariko ngo mu rwego rwo kongera umusaruro w’ ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga azashyira ubwato buriho idarapo ry’ u Rwanda ku cyambu cya Mombasa, Abanyarwanda bage babwifashisha mu kugeza umusaruro wabo kuyindi migabane.

Ikindi uyu mukandida yabwiye aba baturage ni uko naramuka atowe amazi atazongera kugurishwa. Uyu mukandida avuga ko amazi ari kimwe n’ umwuka abantu bahumeka bityo ko adakwiye kugurishwa.

Uyu mukandida yavuze ko Abanyarwanda nibongera umusaruro w’ ibyo bohereza mu mahanga bizanoza umubano w’u Rwanda n’ ibindi bihugu kuko Abanyarwanda bazajya bahurira n’ abanyamahanga ku Isoko bakunga ubumwe.

Igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakadandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda kimaze ibyumweru bibiri gitangiye. Mpayimana Philippe amaze kwiyamamariza mu turere 25 muri 30 tugize u Rwanda amaze kandi kwiyamamariza kuri site 50 muri site 70 yateganyije. Iki gikorwa kizasozwa tariki 3 Kanama 2017.

Ibitekerezo

  • come on! reka twemere ibyo dushobora gukora kandi bishoboka.

    Ariko uwo wananiwe kuyobora urugo rwe rw,abana 3 n,umugore niwe uzayobora U RDA yibatesha igihe.

    Ko mbona mwakoresheje ifoto yo mu Biryogo?mbega mwebwe!!!!!!1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa