skol
fortebet

Mpayimana yanenze Gilbert wayobotse ubuhunzi akamwita igikoresho cya Leta

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda Mwenedata Gilbert wiyamamarizaga kuyobora Igihugu ariko ntabigereho yikomwe na mugenzi we, Mpayimana Philippe umushinja kumwita igikoresho cya Leta.
Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo Philippe Mpayimana yasohoye itangazo rigenewe itangazamakuru rikubiyemo kunenga ihunga rya Gilbert Mwenedata wayobotse inzira y’ubuhunzi.
Yatangiye yandika ati “Niba kwinjira muri politiki byorohereye gusa abantu batuye hanze y’igihugu cyangwa bafite ubushobozi bwo guhunga igihugu, (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda Mwenedata Gilbert wiyamamarizaga kuyobora Igihugu ariko ntabigereho yikomwe na mugenzi we, Mpayimana Philippe umushinja kumwita igikoresho cya Leta.

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo Philippe Mpayimana yasohoye itangazo rigenewe itangazamakuru rikubiyemo kunenga ihunga rya Gilbert Mwenedata wayobotse inzira y’ubuhunzi.

Yatangiye yandika ati “Niba kwinjira muri politiki byorohereye gusa abantu batuye hanze y’igihugu cyangwa bafite ubushobozi bwo guhunga igihugu, kuri buri manda hajya haboneka abanyarwanda benshi cyane biyamamaza.”

Akongeraho ati “Ariko niba bisaba kuba umuntu yarafashe umwanya wo gutegura umushinga wo kubaka igihugu ku buryo ibyo avugira mu gihugu ari na byo asubiramo hanze yacyo, birumvikana ko abagerageza iyo nzira tuzahora turi bacye.”

Mpayimana kandi yabwiye mugenzi we ko ubutwari budasaba guhindura imvugo ati “Ubutwari busaba kudahindura imvugo bitewe n’uko umuntu ari imbere cyangwa inyuma y’igihugu.”

Ku bijyanye n’amagambo Mwenedata yavuze ko Mpayimana ari igikoresho cya leta y’u Rwanda, Mpayimana Philippe wabaye uwa kabiri mu matora y’umukuru w’Igihugu,yasubije ati “Amagambo mugenzi wanjye Mwenedata Gilbert twahataniraga hamwe umwanya w’umukuru w’igihugu yavugiye mu kiganiro yahaye Radio ikorera mu mahanga, ku munota wa 13, ntabwo atinyura abashaka gutanga umusanzu mu buyobozi bw’igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri, Mpayimana Philippe niyamamaje nk’umukandida wigenga byeruye, ntaho nigeze ngirwa igikoresho n’ubutegetsi rwose. Nashimye cyane ahubwo kuba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaranyemereye maze kuzuza ibisabwa, bikaba bitwereka ko demokarasi iriho ishinga imizi mu gihugu.”

Mwenedata Gilbert yahunze igihugu nyuma y’aho atangiye gukurikiranwaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo yuzuze ibyasabwaga uwifuzaga kuba umukandida mu matora ya perezida wa Repubulika aheruka gutsindwa na Nyakubahwa Paul kagame.

Yafashe umwanzuro wo guhunga igihugu akimara kumenya ko ubutabera bugiye gutangira kumukurikirana ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano aho NEC yatangaje ko mu mikono y’ababasinyiye harimo amazina y’abapfuye.

Mwenedata Gilbert yatangaje ko yahunze igihugu atinya gukurikiranwaho iki cyaha dore ko nawe Komisiyo y’amatora yavuze ko hari umuntu yasinyishije kandi yarapfuye.

NEC yari yatangaje ko Mwenedata Gilbert, mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu nimero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.

Mu mpera z’iki cyumweru cyashije nibwo Mwenedata Gilbert yumvikanye avugana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ashimangira ko yahunze igihugu nyuma yo kubona ko arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.Ntiyigeze avuga aho aherereye cyangwa se igihe yagendeye.

Amategeko y’ u Rwanda avuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu.

Ibitekerezo

  • Ruriye abandi nawe rutakwibagiwe tegereza gato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa