skol
fortebet

Mpayimana yashimiye Paul Kagame watsinze amatora ya Perezida by’ agateganyo

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukandida wigenga wiyamamarije kuyobora u Rwanda Mpayimana Philippe yashimiye umukandida wa FPR, Paul Kagame watsinze amatora y’ umukuru w’ igihugu nk’ uko imibare y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora ibigaragaza.
Mu ma saha ya saa sita z’ igicuku cyo ku wa Gatanu tariki 04 Kanama buca ari tariki 5 Kanama 2017 nibwo Komisiyo y’ igihugu yatangaje imibare y’ ibyavuye ku matora ku majwi ari ku kigero cya 80 % iyi komisiyo yari imaze kwakira.
Aya majwi yeretse komisiyo y’ amatora ko Paul Kagame (...)

Sponsored Ad

Umukandida wigenga wiyamamarije kuyobora u Rwanda Mpayimana Philippe yashimiye umukandida wa FPR, Paul Kagame watsinze amatora y’ umukuru w’ igihugu nk’ uko imibare y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora ibigaragaza.

Mu ma saha ya saa sita z’ igicuku cyo ku wa Gatanu tariki 04 Kanama buca ari tariki 5 Kanama 2017 nibwo Komisiyo y’ igihugu yatangaje imibare y’ ibyavuye ku matora ku majwi ari ku kigero cya 80 % iyi komisiyo yari imaze kwakira.

Aya majwi yeretse komisiyo y’ amatora ko Paul Kagame yatowe ku kigero cya 98, 66%, Philippe Mpayimana agatorwa ku kigero cya 0, 72% mu gihe Dr Frank Habineza yatowe ku kigero cya 0,45%.

Mu ijambo Mpayimana yatangarije abari kumwe nawe muri imwe muri hoteli zo mu mugi wa Kigali I Nyamirambo yashimiye Paul Kagame, ashima inzego zibanze yongeraho ko nubwo yagize amajwi make ariko hari intsinzi yabonye.

Yagize ati “ Uzatsinda aya matora ni FPR, ihagarariwe na Paul Kagame. Ndashima Paul Kagame watsinze amatora kandi ndashima amahitamo y’ Abanyarwanda”

Mpayimana yavuze ko agitangira kwiyamamaza yari abizi ko bitazamworohera. Ashimira abagize uruhare muri iri tora rya Perezida barimo ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze, inzego z’ umutekano anavuga ko nubwo yagize amajwi make hari aho abona afite intsinzi.

Ati “… Nababwira nti iyi ntsinzi mubonye ari amanota make ntimuyite mato, buri munyarwanda niyo yaba umwe ahanyije uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’ ababa ari benshi. Niyo mpamvu nanjye ubwanjye ntazahagarika nkaba ahubwo mbatumira banyarwanda kugira ngo tuzafatanye ndusheho kugira ubushobozi burenze”

Komisiyo y’ amatora yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama aribwo itangaza ibyavuye mu matora mu buryo bw’ agateganyo ivuga ko amajwi yatangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu ari icyegeranyo yakoze kugira ngo Abanyarwanda basongere mu musaruro w’ ibikorwa bamazemo iminsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa