skol
fortebet

‘Mufite inshingano zo kutubaza icyo dukora mu nyungu za rubanda’ Busingye abwira abanyamakuru

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta yabwiye abanyamakuru ko bafite inshingano yo kubaza abayobozi ibyo bakora ariko bakababaza mu nyungu za rubanda yongeraho ko nabo bafite kandi inshingano yo gutanga umusanzu mu gukumira ibyaha.

Sponsored Ad

Johnston Busingye yabivugiye ufite mu nshingano polisi y’ u Rwanda yabivugiye mu kiganiro polisi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018.

Yagize ati “Abanyamakuru mufite inshingano zo kutubaza igihe cyose icyo dukora, mu nyungu z’abanyarwanda.”

Minisitiri Busingye yavuze ko igihugu hari urugero kigezeho mugukumira no kurwanya ibyaha avuga ko itangazamakuru naryo ryakomeza kugaragaza umusanzu waryo ntagereranywa mu kurwanya ibyaha.

Ati “Aho tugeze turagerageza kubaka igihugu kitagira ibyaha dushishikariza buri wese kubigiramo uruhare. Wowe wabonye /wumvise icyaha gikorwa ufasha iki kugira ngo icyo cyaha kimenyekane? Itangazamakuru ryagira uruhare ntagereranywa mu gukumira no kurwanya ibyaha kandi turabasaba ubufatanye”

Minisitiri Busingye yavuze ko gukumira no kurwanya ibyaha ari inshingano ya buri wese ati “ Abibwira ko ari inshingano ya Leta, ya Polisi y’ u Rwanda, y’izindi nzego za Leta baritiranya ibintu”

Cleophas Barore, Umuyobozi w’ urwego rwigenzura rw’ abanyamakuru RMC yakebuye abanyamakuru polisi ifatira mu ikosa aho gutanga ibisobanuro bakazamura ikarita abasaba kubicikaho.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano w’ u Rwanda barimo kurota inzozi batazakabya kuko Abanyarwanda umutekano bawukomeyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa