skol
fortebet

Mufite uburenganzira bwo kwishyuza umuyobozi utabagejejeho ibyanyu byamugezeho - Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abaturage kujya batunga agatoki abayobozi bagejejweho ibigenewe abaturage bakabyirira.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017 ubwo yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare.
Yagize ati "Mufite uburenganzira bwo kwishyuza umuyobozi utabagejejeho ibyamugezaho byanyu tubagomba , kuko birahaba akenshi. Mujye mubibabaza, igisubizo nikitabanyura mushake inzira yindi (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abaturage kujya batunga agatoki abayobozi bagejejweho ibigenewe abaturage bakabyirira.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017 ubwo yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare.

Yagize ati "Mufite uburenganzira bwo kwishyuza umuyobozi utabagejejeho ibyamugezaho byanyu tubagomba , kuko birahaba akenshi. Mujye mubibabaza, igisubizo nikitabanyura mushake inzira yindi yatuma natwe byatugeraho tubibabaze.”

Yakomoje ku biharira amahirwe Leta iba yageneye abaturage mu rwego rwo kubavana mu bukene.

Ati “Hari ibyangombwa igihugu kiba cyashakishije; twese hamwe twagezeho ,igisigaye ari ukubigeza ku baturage , rimwe na rimwe bikanyura mu zindi nzira zitarizo, ntabwo ari byo ntibikwiye, mujye mwumva ko bidakwiye, nta muyobozi ukwiye kuba abikora cyangwa se abigira ibye,[…]Nta muntu ukwiye kwigwizaho iby’abandi byose akabigira ibye."

Perezida Kagame yibukije abaturage ko bafite uburenganzira bwo kubigaragaza bigakurikiranwa.

Ati “ Ibyo nagira ngo mbibutse ko mufite uburenganzira bwo kugira ngo mubibabaze cyangwa tubimenye dushake uburyo twabibabaza ntibisubire, turabyumva hirya no hino. Bagira gutya amafaranga ya za mituweli, abantu bakayafata bakayashyira mu bindi n’ibindi byinshi."

Umukuru w’Igihugu yijeje abaturage ko leta ayoboye iri gushakisha uburyo byacika.

Ati “Mu buryo bw’imiyoborere turashaka kubica, turashaka ko bicika, uRwo ni urugero rumwe ariko hari n’ibindi usibye ko sibyo byinshi kuko ibikorwa ni byo byinshi, ariko n’ibyo bike bitwangiriza ntabwo tubishaka.”

Mu minsi yashize hari abayobozi batandukanye bagiye begura ku myanya bariho, bikavugwa ko babiterwa n’amakosa atandukanye bakoze arimo kwiharira ibyari bigenewe kuzamura abaturage n’anadi makosa atandukanye.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa