Kigali

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe ku buyobozi

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 20 November 2017 Yasuwe: 1578

Mugisha Philbert uherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu yahagaritswe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’Inama njyanama y’Aka Karere.Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabahuje kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017.

Fiacre Ndahindurwa, umuyobozi wa njyanama y’Akarere ka Nyamgabe yabwiye KT Radio ducyesha iyi nkuru ko iyo nama yateranye mu buryo busanzwe maze ngo bigahurirana n’uko Mugisha Philbert yafunzwe na Polisi y’Igihugu.

Yavuze ko muri iyo nama ariho hafatiwe umwanzuro w’uko Mugisha ahagarikwa ku buyobozi bw’Akarere.Yakomeje avuga iyo umuntu afunzwe atakarizwa icyizere kandi ko ubumunyangamugayo kuri we butangira gucyemangwa.

Yagize ati “Ubundi abantu batorerwa kuba abajyanama kubera ubunyangamugayo baba babaziho, mu byerekeranye no gukunda igihugu, n’imicungire y’abaturage n’umutungo wabo. Rero habonetse igituma abantu bafungwa ni ukubera ko ubunyangamugayo buba bwavuyeho.”

Kuwa 17 Ugushyingo 2017 nibwo Polisi yemeje amakuru y’ifungwa ry’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, aho afunganywe n’abandi bakozi batanu bakekwaho ibyaha birimo kuyereza umutungo wa Leta.

Muri ayo masoko harimo iryo gushyira amatara ku muhanda mu Mujyi wa Nyamagabe, aho ngo rwiyemezamirimo waritsindiye yishyuwe Miliyoni 100 zirenze ku mafaranga yari yaragenewe isoko.

Uwo rwiyemezamirimo ngo yatsindiye isoko yari kuzishyurwa Miliyoni 97 aza kwishyurwa Miliyoni 197, ikintu abadepite bagize PAC bavuze ko gikwiye gukurikiranwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwasobanuriye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ko ari ikibazo cy’imibare cyabayeho.

Muri Nyamagabe kandi ngo hari isoko ryo gutunganya ubusitani mu rwego rwo kurimbisha umujyi ryatwaye amafaranga menshi Leta mu buryo butari ngombwa.

Philbert Mugisha wayoboraa Akarere ka Nyamagabe

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yatangaje uko intambara zihora Sahel zarangizwa

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri ubu uyoboye Umuryango w’ ubumwe bw’...
18 February 2018 Yasuwe: 1563 1

RDC yashyikirijwe imibiri y’ingabo zayo zaguye mu mirwano yazihuje n’iz’u...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare, 2018 Repubulika Iharanira...
17 February 2018 Yasuwe: 3326 0

Perezida Kagame yaganiriye na Moussa Faki mu nama iri kubera mu...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu gihugu cy’Ubudage yagiranye...
17 February 2018 Yasuwe: 404 0

Ruswa ishingiye ku gitsina iri hejuru mu bigo bya Leta

Mu bagore 100 batse akazi muri Leta 96 babwiye abashakashatsi ba...
16 February 2018 Yasuwe: 1205 6

Gasana Janvier ntakiri umuyobozi mukuru wa REB

Ikigo cy’ igihugu cy’ Uburezi REB cyahawe umuyobozi mukuru mushya usimbura Dr...
15 February 2018 Yasuwe: 1180 1

Umuyobozi muri Minisiteri yirukanywe burundu nyuma yo guha mushiki we za...

Gashayija Nathan wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda...
15 February 2018 Yasuwe: 5771 4