skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe yirukanye MUKANTABANA Séraphine ku buyobozi bwa RDRC

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yakuye ku mirimo MUKANTABANA Séraphine wari umwaze umwaka n’igice a yoboraga Komisiyoy’Igihugu Ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero RDRC [ Rwanda Demobilization and Reintegration Commission].

Sponsored Ad

Mu Ibaruwa yo ku wa 29 Ukuboza 2019 ifite No 1262/PM/2019, Minisitiri w’Intebe yasezereye nta nteguza Madamu Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Iyo baruwa igira iti “Hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 112 (igika cya 5ͦ);

Ndakumenyesha ko guhera none ku wa 29/12/2019, uvanywe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Chairperson of the Rwanda Demobilization and Reintegration Commission).”

Mukantabana uyu mwanya yari awumazeho umwaka n’igice, nyuma yo kuva k’uwa Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa